Print

Crested Crane Hotel yo muri Uganda yarasiwemo abantu

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2020 Yasuwe: 2147

Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko umuntu umwe muri aba batatu barasiwe muri iyi hotel yo muri uyu mujyi uherereye mu majyepfo ya Uganda ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria, yahise apfa abandi babiri bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Jinja.

Aya makuru akaba yemezwa n’Umuvugizi w’igipolisi muri Kiira, Abbey Ngako.

Impamvu yateye ubu bwicanyi n’imyirondoro y’uwishwe n’abakomeretse ntibiramenyekana kugeza ubu.

Gusa, umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko ahabereye iki gikorwa hatoraguwe ibitoyi by’amasasu bigera kuri 20.