Print

Diamond ntiyizeye ko umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto ari we Papa we,ajya gupimisha DNA inshuro 4[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2020 Yasuwe: 9212

Aya makuru yemejwe na Hamissa Mobeto, umugore w’umunyamideli muri Tanzania wabyaranye n’umuhanzi Diamond, uyu akaba ari nawe wabaye intandaro y’itandukana ry’uyu muhanzi na Zari babanaga murugo nk’umugore n’umugabo.

Diamond yabyaranye na Hamissa umwana bise “Dylan”.

Uyu mwana bamubyaranye ubwo aba bombi bari bacuditse cyane nyuma yuko bari bahuriye mu ndirimbo yitwa “Salome” uyu muhanzi yakoreshejemo uyu mukobwa.

Ubwo Hamissa yamaraga kubyara, uyu mwana hari amakuru yacicikanye cyane muri Tanzania avugako, uyu mwana atari uwa Diamond ndetse bikavugwako, uyu mwana Hamissa yamubyaranye n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya.

Ibi byababaje cyane Diamond ndetse avugako atazongera kufasha uyu mugore nkuko yari yabitangiye, nibwo Hamissa yamujyanaga munkiko, bategeka Diamond ko niba atemera umwana bajya gukoresha ibizamini bya DNA, bakareba isano afitanye n’uyu mwana w’umuhungu.

Hamisa Mobetto ubwo yari mukiganiro kuri Wasafi Fm, yemeje aya makuru avugako, aribyo koko Diamond yari yaranze kwizera ko uyu mwana ari uwe, ibi ngo bikaba byaratumye bombi bajyana kwamuganga kujya gufatwa ibizamini by’isano y’amaraso.

Hamissa yavuzeko kuriwe ntacyo yikangaga kuko ngo yari azi ukuri ati “Njyewe ntakibazo narimfite, ntabwo narikuyoberwa uwanteye inda.”

Hamissa ati “twagiye kwamugangaga basanga ibizamini birahura ijana ku ijana, Diamond ntiyanyurwa”

Hamissa akomeza avugako byasabyeko babafata ibizamini bya DNA inshuro enye, buri nshuro bategereza ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu ngo ku nshuro ya Kane nabwo ibizamini byaje bigaragazako umwana ari uwe na Diamond, ngo nibwo uyu muhanzi yahise yemera umwana.