Print

Munyakazi Sadate yahishuye impamvu yanga APR FC n’icyatumye ashwana na Muvunyi Paul wamwimitse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2020 Yasuwe: 3626

Uyu mugabo uherutse gukurwa ku buyobozi n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kubera kunanirwa gukemura ibibazo byari muri Rayon Sports yari abereye umuyobozi,yavuze ko yakuze akunda Rayon Sports ndetse ababyeyi be bamuhembaga kureba imikino yayo iyo yabaga yazanye amanota meza mu ishuri.

Sadate yabwiye Radio B&B FM Umwezi ko adakunda APR FC nkuko bamwe mu bafana ba Rayon Sports bajya babimushinja ndetse yigeze gukubitwa n’ingabo z’igihugu ubwo we n’abandi bafana ba Rayon Sports bishimiraga ko bayitsinze mu myaka ya za 90 nyuma gato ya Jenoside.

Ati “Iyo Rayon Sports yatsindaga kariya gace ka Maison Trèsor twarakabohozaga. Sinzibagirwa ikintu cyatumye nanga APR FC kurushaho, twavuye gutsinda APR, sinibuka umwaka, turamanuka tujya hariya mu Biryogo, turabyina.

Hamanutse abasirikare bari mu modoka bavamo baradukubita turirukanka, ibyari ibyishimo bivamo akababaro. Icyo gihe, kuva uwo munsi noneho, buriya n’abanyitirira APR ndabyakira nyine, ntabwo banyegetse ku mwanzi cyangwa iki, ariko numva mbasetse cyane.”

Sadate yavuze kandi ko umubano we mubi na Muvunyi Paul wasembuwe n’ikiganiro yagiranye na Radio Rwanda akagaragaza ko ubwo yahabwaga ikipe, yasanze nta mafaranga ifite kuri konti ndetse yari ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw.

Ati “Muvunyi ntiwamenya uko agutekerezaho. Gusa icyo namenye, amakuru nabwiwe n’abo hafi ye ni uko atashimishijwe n’ibyo navugiye kuri Radio Rwanda kuko nagaragaje ko nta cyo bagejeje kuri Rayon Sports.”

Munyakazi yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki 14 Nyakanga 2019,aza gukurwa kuri iyi mirimo kuwa 33 Nzeri 2020.


Comments

serge 16 October 2020

KudakundaAPR FC kwawe ntacyo byayitwara rwose. gusa ndumva ushaka kugereranya izo muri 90 na RDF. gusa aho uribeshye.