Print

Rayon Sports yashyize ibona ibiro byo gukoreramo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2020 Yasuwe: 5578

Mu minsi ishize nibwo Murenzi yavuze ko we na bagenzi be bari kuyoborana inzibacyuho bari gushaka ibiro bya Rayon Sports ndetse bamaze ko bamaze kuvugana n’abafite ibikombe by’ikipe kuba babizanye ku buryo nibafunguro ibi biro bazahita babishyiramo.

Ati "Turashaka ko ikipe iba ifite ibiro, bizwi ngo ikipe ibarizwa aha. Turi kuhashaka kandi twakoze budget.Twavuganye n’abayobozi Rayon Sports yatwaye ibikombe bayoboye kandi bemeye kubizana."

Murenzi yavuze ko iyi nzu izajya inacururizwamo ibikoresho by’ikipe ndetse ushaka serivisi y’ikipe wese niho azajya ayikura.

Umuyobozi wa RGB,Dr Usta Kayitesi yavuze ko bitangaje kuba ikipe nka Rayon Sports imaze imyaka isaga 50 nta biro igira ndetse ngo yatwaye ibikombe bisaga 20 ariko babonye 2 mu igenzura ryakozwe aho ibindi byaburiwe irengero.

Yavuze kandi ko Rayon Sports yari ifite amazina abiri, ifite ibyicaro bine ndetse n’ibirangantego birenze kimwe kandi byose bikaba byaragiye bitangazwa ko byemewe n’amategeko aho byagiye bihinduka bitewe n’umuyobozi uyiyoboye.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports na bwo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu minsi 30 komite ya Murenzi Abdallah nka Perezida, Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire yahawe,imaze gukora byinshi birimo no gushaka amafaranga yo kubaka ikipe.







Comments

Alias 17 October 2020

Nabazaga niba iyo nzu mukoreramo ari iy’umuryango wa Rayon cg se ari inkodeshanyo. Ibyo bikombe biherereye he? Babizane cg se RIB ikore akazi kayo. Ntabwo ari ibyo kunyweramo amazi mu ngo za bo. Byaganye he? Ibaze imyaka 50 itagira ishyikirizo n’ukuntu yahitinze . Erega ni amateka. Murenzi icyizere wagiriwe nubwo bitoroshye reba ko Rayon yasubira mu yandi makipi si non nibyanga izaseswe nta kundi. Biravunanye ariko wihangane.