Print

Umwarimu w’amateka yaciwe umutwe azira kwerekana igishushanyo cya Mohammad

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2020 Yasuwe: 2071

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba bavuze ko bari gukora iperereza kuri iki cyaha cyabaye ku munsi w’ejo ku gicamunsi kigahitana uyu mwarimu hafi y’ikigo cyitwa Conflans Saint-Honorine mu burengerazuba bwa Paris.

Uyu mwarimu yishwe n’umuntu wasakuzaga cyane ati ‘Allahu Akbar” nyuma yo kwigisha abanyeshuri ibijyanye no gushushanya intumwa y’Imana Mohammad.

Abashinjacyaha bavuze ko iki cyaha ari “ubwicanye bugendanye n’iterabwoba” ndetse ngo uyu mwicanyi afitanye isano n’itsinda ry’ibyihebe.

Uyu mwicanyi kandi yakomerekeje bikomeye abakozi ba TV imwe ikorera hafi y’ikinyamakuru Charlie Hebdo nacyo cyatewe n’intagondwa mu myaka ishize abanyamakuru bacyo benshi bagapfa bazira amashusho ya Cartoon ya Mohammad.

Muri Mutarama 2015 nibwo ibyihebe byateye Charlie Hebdo byica abakozi b’iki kinyamakuru ndetse bitera n’isoko ry’Abayahudi binica n’umupolisi.

Abantu 17 baguye muri ibi bitero 2 byamaze iminsi 3 ndetse byakozwe n’agatsiko k’intagondwa z’abayisilamu.

Kuri uyu wa Gatanu polisi yahamagawe kuri iki kigo cy’amashuri ko hari umuntu ushobora kuba yishwe.Yarahageze isanga n’uyu mwarimu wishwe ndetse ibona ukekwa afashe icyuma ndetse abakanga ababwira ko abica nibamwegera niko kumurasa arakomereka cyane ariko nyuma aza gupfa.