Print

Lionel Messi yahaye igisubizo gitangaje Real Madrid ubwo yamushakaga muri 2013

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2020 Yasuwe: 2215

Uyu mugabo w’imyaka 33,wahemukiye Real Madrid inshuro zose bahuye kuva muri 2004,yateye utwatsi icyifuzo cyo kuyikinira ubwo yifuzaga kujya imuhemba ibihumbi 450 by’mayero ku cyumweru muri 2013.

Ikinyamakuru Calciomercato cyatangaje ko uyu mukinnyi yabwiye Real Madrid ati “Sinayijyamo cyangwa ngo ntakaze igihe cyanjye.”

Uyu mukinnyi bivugwa ko Real Madrid yifuzaga kumuha amasezerano y’igihe kirekire ndetse na se umushakira amakipe,Jorge,akinjiza miliyoni 16.

Nyuma y’iminsi 11 gusa FC Barcelona inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League,Messi yandikiye iyi kipe ayisaba kumurekura ku buntu kuko ngo mu masezerano bari bagiranye harimo ingingo imurekura ku buntu abisabye muri Kamena.

Lionel Messi yabwiye FC Barcelona ko hagomba gukurikizwa ingingo yari mu masezerano ye aheruka imwemerera kugendera Ubuntu gusa ubuyobozi bwamusubije ko bidashoboka kuko amasezerano mashya avuga ko umukeneye agomba kwishyura miliyoni 700 z’amayero.

Abahagarariye Messi bavugag ko iyi ngingo ishobora gukurikizwa kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Messi yababajwe nuko iyi kipe ye yarangije umwaka nta gikombe,ibintu yaherukaga mu mwaka wa 2007-08.

Kuwa 04 Nzeri 2020,Lionel Messi yabwiye ikinyamakuru Goal.com,ko yiyemeje kuguma muri FC Barcelona kugira ngo yirinde kujyana iyi kipe akunda mu nkiko gusa avuga ko perezida wayo Bartomeu ari umubeshyi.

Messi yafashije FC Barcelona kwegukana LA LIGA 10 na Champions League 4 mu myaka amaze ayikinira.

Mu myaka 3 ishize,FC Barcelona yasezerewe mu buryo bubabaje n’amakipe arimo AS Roma,Liverpool na Bayern Munich bituma Messi asaba impinduka.