Print

FXB Rwanda ku bufatanye na UNIBRA/Skol Rwanda bacukije imiryango itishoboye 60,baha abanyeshuri bize imyuga itandukanye ibikoresho byo gutangira ubuzima bushya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2020 Yasuwe: 693

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020,mu murenge wa Nyamirambo habereye umuhango wo gushimira imiryango igera kuri 60 igizwe n’abantu 434,barimo abanyeshuri 158 biga mu mashuri abanza,abiga mu mashuri yisumbuye 62 na 11 biga imyuga.Ni umuhango wagaragayemo amabwiriza ahambaye yo kwirinda Icyorezo cya Coronavirus hari n’icyuma gipima umuriro.

Abahawe ijambo barimo ababyeyi bafashijwe bakigishwa uburyo bakwiteza imbere bagahabwa n’inkunga ndetse n’abana bafashijwe kwishyurirwa amashuri,bashimye byimazeyo ubuyobozi bukuru bwa Skol na UNIBRA ku bwo kuba barabashije kubatekerezaho.

aba baturage bakaba bahaye impano zitandukanye ubuyobozi bukuru bwa Skol na UNIBRA zirimo Ingagi ibajije mu giti bavuze ko isobanura ubukungu n’iterambere ndetse n’ubwato bubajije burimo n’abasare batwaye abagenzi,aho basobanuye ko ari ubwato buri mu kiyaga ndetse bavuga ko ubuyobozi bwa Skol na UNIBRA ari bwo bwazanye ubwo bwato bukabasaba ko babujyamo maze barabatwara baberekeza mu Isi y’iterambere.

Umuyobozi mukuru wa FXB Skol Rwanda,yatangiye ashimira Imana yabarinze imyaka itatu irangiye bari gukorana n’iyi miryango,yanashimiye kandi uburyo abanyeshuri bafashije bagiye bagira amanota meza,akaba yabijeje ko amafaranga bagombaga guhabwa batabonye kubera COVID-19 y’igihebwe cya kabiri yo kugura ibikoresho ko bazayahabwa.

Ikidi yashimiye ababyeyi ko babigishije uburyo babona imirire myiza nabo bakabyubahiriza ubu bakaba bafite ubuzima bwiza ndetse ko ubu nta n’umwana wo muri aba babyeyi urangwaho ikibazo cy’imirire itari myiza.

Mu bindi yagarutseho ni uburyo bagiye babigisha bwo kurwanya ubukene no kwirinda icyorezo cya Sida,aha yabashimiye uburyo bateye intabwe yabagejeje kuri byinshi.Ikindi nubwo igihe uyu mushinga bari barawuhaye kirangiye,yavuze ko nubundi bagiye gukomeza bakabana nk’inshuti ndetse n’ikibazo bazajya bagira cyihutirwa ko bazajya bakibafashamo.

Muri uyu muhango kandi hashimiwemo umuryango wakoze neza
n’Itsinda ryizigamiye amafaranga menshi ndetse n’umwana w’umunyeshuri watsinze cyane kurusha abandi aho bagiye babaha ibahasha ifunze.Abana barangije imyuga itandukanye nabo bahawe ibikoresho bizabafasha gutangira ubuzima bwabo neza.

Mu bize imyuga itandukanye bahawe ibikoresho harimo abize kudoda,abize gusudira,iby’ubwubatsi n’abize gusuka.Buri muryango kandi ukaba wahawe Icyemezo cy’ishimwe ’Certificate’ ku byiza n’ibyo bagezeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo,nawe yashimiye FXB Skol ku bumenyi bahaye imiryango igera 60 ,mu bindi yashimiye uyu mushinga nuko ngo mu myaka itatu bamaze bafasha iyi miryango harimo kuba barabigishije kurya indyo yuzuye,gukora akarima k’igikoni no kwizigamira.

Yasabye iyi miryango gukomera ku bumenyi bahawe,anabasaba gufata neza ibikoresho bamwe mu banyeshuri barangije imyuga bahawe,ndetse akaba yanabasezeranyije gukomeza kubaba hafi.

Umushyitsi mukuru CEO wa UNIBRA akaba na Nyiri Skol muri rusange ’Thibault Relecom’,yagaragaje ibyishimo ndetse ahamya ko yatewe ishema bitewe naho iyi miryango bafashije imaze kugera.

Akomeza yavuze ko yageze bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ahita akunda igihugu cy’u Rwanda n’abaturarwanda ndetse yishimira n’imisozi myiza gifite,yanagaragaje n’uburyo kuba barakoranye n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda byabateye kugera ku ntego bari biyemeje.

Nawe yijeje iyi miryango ko nubwo uyu mushinga w’imyaka itatu urangiye azakomeza gukorana bya hafi nabo.Yasoje kandi ashimangira ko kuba umuntu yafasha mugenzi we nawe aba yifashije.

FXB Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta,ukaba waratangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2012,FXB ifite icyicaro mu gihugu cya Switzerland aho washinzwe mu mwaka w’1989,ukaba warashinzwe ufite intumbero yo gukora Isi buri wese afite amahirwe atari ayo kubaho gusa ahubwo no kuba yatera imbere.

REBA HASI AMAFOTO:

Umuyobozi mukuru wa FXB Skol Rwanda ari kumwe na CEO wa UNIBRA akaba na Nyiri Skol


Relecom yahawe impano y’ingagi ibajije mu giti


Hari hubahirijwe intera ya Metero ndetse abitabiriye uyu muhango bahabwaga n’udupfukamunwa


Umuyobozi wa FXB Skol Rwanda


Abarangije umwuga w’ubudozi bahawe imashini zizajya zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize bikanabatunga


Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo ari gutanga Certificate ku miryango irangije ikiciro cy’imyaka 3


Gitifu w’umurenge wa Nyamirambo yasabye iyi miryango gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe


Buri muryango wagiye ugenerwa ishimwe rigizwe n’ibintu bitandukanye byashyizwe mu bikapu bahawe



CEO wa UNIBRA akaba na Nyiri Skol yahawe impano y’ubwato


Bamwe mu barangije amashuri y’imyuga babifashijwemo n’umushinga FXBVillage Kigali Skol Program


Yahawe ibikoresho byuzuye by’umwuga wo gusudira



Byari ibyishimo ku miryango 60 yarangije icyiciro cy’imyaka 3


Relecom yabijeje gukomeza kubaba hafi