Print

Cristiano Ronaldo yasabye Mayweather ko amuremera imodoka ihenze cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2020 Yasuwe: 3632

Aba bagabo basanzwe bafitanye umubano wihariye baganiriye ku mbuga nkoranyambaga aho Cristiano Ronaldo yamusabye ko mu modoka ze yashyize hanze yamuha Bugatti.

Mayweather nk’ibisanzwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza imodoka nyinshi atunze ari naho Ronaldo yamusabye ko yamuha Bugatti nziza yagaragaye muri aya mashusho.

Uyu mukinnyi wamenyekanye mu iteramakofi aho yasezeye ataratsindwa na rimwe n’umwe mu bakinnyi batunze miliyari y’amadolari cyo kimwe na Cristiano Ronaldo.

Cristiano yashyize ubutumwa kuri aya mashusho Mayweather yashyize kuri Instagram agira ati “Muvandimwe ndashaka Bugatti.”

Mayweather yeretse abafana Ferrari 4 atunze arangije abababaza iyo babona yagurisha ari nabwo Ronaldo yamusabye Bugatti.

Ronaldo ari mu kato k’iminsi 10 nyuma y’aho kuwa 13 Ukwakira yapimwe agasanganwa Coronavirus mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Nubwo Ronaldo yasanganwe Coronavirus,nta bimenyetso yagaragazaga gusa yasabwe kwishyira mu kato mu gihe k’iminsi 14 hanyuma akabona gusubira muri Juventus.

Itangazo rigira riti “Cristiano Ronaldo yakuwe ku kazi k’ikipe y’igihugu nyuma yo gusanganwa Covid-19,ntazahura na Sweden.

Uyu munya Portugal ameze neza,nta bimenyetso agaragaza ndetse ari mu kato.Nyuma yo gusanganwa iki cyorezo,abandi bakinnyi bongeye gupimwa kuri uyu wa Kabiri mu gitondo ndetse nta numwe wasanganwe ubwandu,bakoreshejwe imyitozo na Fernando Santos ku kibuga Cidade do Futebol."