Print

Nziza Désiré wamamaye mu ndirimbo Kula Kulipa akaba na mukuru wa Dr. Claude,yakoze ubukwe na Bijoux Inarukundo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2020 Yasuwe: 2366

Nziza na Bijoux bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Nyuma yo gusezerana muri Islam, biteganyijwe ko ku wa 07 Ugushyingo 2020 bazasezerana kubana byemewe n’amategeko. Naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 hazaba ibirori by’umusangiro n’inshuti n’abavandimwe.

Nziza Désiré yavuze ko we na Inarukundo Bijoux bamaze imyaka umunani mu munyenga w’urukundo, urukundo rwatangiye bakiri bato, avuga ko kimwe mu byatumye ahitamo kubana akaramata n’uyu mukobwa ari uko ari inyangamugayo akaba n’imfura yamurutiye benshi. Yagize ati:

Namukundiye byinshi birimo ubupfura afite. Kandi turi inshuti kuva cyera. Ikirenze kuri ibyo ni umukobwa ufite uburere bwiza.

Nziza Désiré wamamaye mu ndirimbo ‘Kula Kulipa’, akaba aherutse gusohora indirimbo ‘Iwanyu’, avuga ko ubu umutima we watashywe n’umunezero nyuma y’uko ahamije urukundo rwe yiyemeza kubana akaramata n’umukobwa wanyuze umutima we.

Nziza [Grand Sapeur toujours propre et chic] ukora injyana ya RnB, amaze imyaka 13 yibera muri Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas, akaba aheruka mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Nzeri, aho yavuye yerekeza i Burundi gutegura ubukwe bwe n’uyu mukobwa bakundanye imyaka umunani yose.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Indundi TV, Nziza Désiré yavuze koamaze imyaka 10 atavugana n’umuhanzikazikazi Natacha uri mu bakunzwe cyane mu Burundi kandi baranabyaranye imfura. Natacha azwi mu ndirimbo zirimo ‘Mubibona gute?’, ‘Abarundikazi’ n’izindi…

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye ageregeza kuvugisha uyu muhanzikazi ariko ntibibimukundire, akavuga ko icyo ashaka ari ugutwara umwana we bakabana muri Amerika.

Ariko kandi yongeraho ko aramutse atabashije kumuhabwa yabyihanganira, kuko umwana arimo arakura ‘azihitiramo’.

Uyu mwana yabyaranye na Natacha La Number Labamba yitwa ‘Nziza Leila’ agejeje imyaka 12 y’amavuko. Nziza akaba amuheruka akivuka, kuko yahise ajya mu mahanga.

Muri gahunda uyu muhanzi Nziza afite, hari ugufungura mu Burundi ishami rya studio ye yo mu Mujyi wa Dallas yitiriye umwana we ‘Leila’s Production’.