Print

Congo:Igitero cy’inyeshyamba za FPIC cyasize abaturage benshi bicishijwe ibyuma n’imihoro

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2020 Yasuwe: 1445

Nk’uko byatangajwe na Jean-Pierre Lemabo, umuyobozi w’iyi sheferi, ngo abantu 10 bose bishwe n’imipanga mu midugudu ya Mayanza na Batibi muri Irumu. Ati:

Twabwiwe ko hari imiryango ibiri yicishijwe imihoro n’ibyuma. Umuryango wa mbere ugizwe n’abantu 6 n’uwa kabiri 5. Umwana w’umuryango wa mbere yakomeretse bikabije hanyuma ajyanwa mu kigo nderabuzima cyaho. Kugeza ubu rero, ni abantu 10 bapfuye undi 1 arakomereka.

Inkuru dukesha 7SUR7.CD ikomeza ivuga imirambo y’abahohotewe yashyizwe imbere y’ibiro by’ubuyobozi bwa Teritwari ya Irumu, aho mu guhangana n’iki kibazo, Jean-Pierre Lemabo arasaba ko gahunda z’umutekano zashimangirwa muri aka karere.

Ku ruhande rwe, Adjio Gidi, minisitiri w’intara wa Ituri ushinzwe ubutegetsi bw’ igihugu, we avuga ko abantu 5 bishwe undi agakomereka bikabije. Ati:

Dukurikije amakuru dufite, kugeza ubu, twabonye ko hapfuye abantu 5, umwana muto yarakomeretse. Habaye ubushyamirane hagati y’abaturage b’Aba-Bira n’Aba- Hema batuye muri kariya gace ka Ituri.

Iyicwa ry’abo baturage ryateje impagarara nyinshi kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 17 Ukwakira 2020 muri Irumu no mu gace kegeranye, aho urubyiruko rwo muri ayo moko yombi rwashinze bariyeri zo gusaba amafaranga n’indangamuntu ku muntu wese unyura mu Muhanda numero 27 (RN27) wambukiranya kariya karere.

Biravugwa ko hashize amezi kandi hagaragara umwuka mubi hagati y’aya moko y’Aba-Bira n’Aba-Hem muri iyi teritwari ya Irumu.