Print

Abasore 2 b’imyaka 35 bahindutse abaherwe muri afurika mugihe gito nyuma yo kugura Sosiyete yabo akayabo k’Amamiliyari y’Amanyarwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 October 2020 Yasuwe: 9305

Isosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga yo muri Nijeriya yitwa Paystack yaguzwe amadolari MILIYONI 200 z’amadolari arenga miliyari 195 z’amafaranga y’u Rwanda.

Paystack ni Sosiyete yari isanzwe ikora ibijyanye no guhererekanya amafranga muburyo bw’ikorabuhanga, yaguzwe na Sosiyete yo muri Amerika yitwa Stripe izwi cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Stripe nayo ni sosiyete imaze igihe ikora ibijyanye no kohereza no kwakira amafaranga muburyo bw’ikoranabuhanga.

Igurwa ry’iyi kompanyi yo muri Nigeria, byatumye iba ikompanyi yambere iguzwe amafranga menshi muri Nigeria.

Paystack ni Sosiyete yatangijwe n’abasore babiri bakiri bato aribo Shola Akinlade na Ezra Olubi, bombi bafite imyaka 35 y’amavuko bavukiye banakurira i Lagos muri Nigeria.

Aba basore bakoze iyi apurikasiyo bagamije koroshya uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabunga, bari bamaze imyaka igera kuri itanu bakora ari nabwo baje kubengukwa na kampani zitandukanye zo muri Amerika, zigatangira kubagereka zishaka kubungura kuri uyu mushinga wabo.