Print

Natacha umunyarwandakazi ufite amafoto akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga agiye gukinana Filime na Musaza we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2020 Yasuwe: 11897

Uyu mukobwa yafuze ko yinjiye muri cinema ndetse ubu akaba agiye gushyira hanze filime nshya yakinanye na musaza we witwa Ndahiro Willy, uyu mugabo nawe akaba yaramenyekanye muri cinema nyarwanda ku mazina ya Paul.

Ndahiro Natacha ni umwe mubakobwa bo muri Kigali bafite amafoto akunzwe cyane kuri internet.

Willy Ndahiro yamamaye cyane muri filime yakunzwe cyane hano mu Rwanda “Ikigeragezo cy’ubuzima”

Uyu mukobwa Natacha yavuzeko yahoze kuva kera yiyumvamo impano yo gukina filime ndetse ngo hari n’abamubwiragako yavamo umukinnyi mwiza cyane, bityo akura yumva azakina filime.

Ati “Nakuze mbona Willy abikora, nanjye numvaga nzakina filime ariko ntaramenya ari iyihe. Aho nkuriye nahisemo rero kuba nakina iyanjye aho gukina mu z’abandi.”

Ndahiro Natacha agiye gushyira hanze filime

Uyu mukobwa yatangije uruhererekane rwa filimi yise “Natacha series”, zizatangira kujya hanze mu minsi iri imbere.

Nk’umukinnyi mushya muri uru ruganda ngo yahisemo gukinana na musaza we kuko ariwe wari kumumenyereza ndetse bakanisanzurana nk’abavandimwe.

Ati “Urumva ndi mushya muri uru ruganda, nari nkeneye umuntu umfasha, unyumva ndetse wankosora. Byari bigoye ko nabona undi rero utari Willy nk’umuvandimwe. Ndamushimira cyane ariko nkanashimira ikipe yose turi gukorana.”

Iyi filime kugeza ubu yarangije gufatirwa amashusho iri gutunganywa ngo itangire kwerekanwa.

Ni filime uyu mukobwa ateganya gucisha kuri imwe muri televiziyo zo mu Rwanda mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza hagati y’impande zombi ndetse akazayinyuza no kuri shene ye ya Youtube.


Comments

Mc matatajado 21 October 2020

tumuhaye ikaze arisanga gusa ntazasamare ngo abahisi bisariye bamusame bamwereke ubusore busize igisura