Print

Diane wo muri Citymaid yabwiye imitoma umusore w’iburundi ugiye kumurongora[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2020 Yasuwe: 6219

Bahavu na Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ bamaze igihe batangaje ko bakundana, ndetse mu minsi ishize bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.

Mu magambo Bahavu yanditse kuri Instagram kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, itariki umukunzi we yavukiyeho, yagaragaje ko yamwihebeye.

Ati “Isabukuru nziza mwami wanjye. Mpora nshima rurema ku bwawe, uri impano idasanzwe nahawe n’Uhoraho mu buzima bwanjye, nzahora nshima Uwiteka akomeze kukunezeza, ahaze ukwifuza kwawe. Ndagukunda cyane Papa w’abana banjye. Ramba urambire kubona ibyiza mpaka tubonye ubuvivi. Isabukuru nziza na none rukundo rwanjye.”

Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Amatariki y’ubukwe bwabo yatangajwe nyuma yuko tariki 17 Nyakanga, Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ yamwambitse impeta, akamusaba ko yamubera umugore, undi na we akabyemera nta kuzuyaza. Ni mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Fleury ‘Legend’ asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya, ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Usanase wamamaye nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi, ariko muri filime yaje kwitaba Imana, bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.