Print

Ifoto ya Zari ari kumwe n’umukobwa we yabyaranye na Diamond bambaye utwenda two kogana yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 October 2020 Yasuwe: 14949

Zari w’imyaka 40 y’amavuko ni umugore w’abana ba tanu, harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania, Diamond Platnumz.

Zari kumbugankoranyambaga aba yatwitse!! hano arikumwe n’umukobwa we Tiffah

Uyu mugore ukomoka muri Uganda ni umwe mubantu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, ashyiraho amafoto agaragaza imibereho ye ya buri munsi, kuri ubu akurikirwa n’abarenga miliyoni 8 kuri instagram.

Zari abinyujije kumbuga nkorambaga ze, yashyizeho ifoto arikumwe n’umukobwa we, Princess Tiffah yabyaranye na Diamond maze agira ati “Uko twisekera ibivugwa twabitaye kure”

Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byinshi cyane, kuburyo ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kuvugwaho n’abarenga 2700.

Zari n’umuhungu we w’imfura Pinto

Abenshi bagarukaga ku bw’ubwiza bw’uyu mugore w’imyaka 40, bavugako atajya asaza ndetse bamubwira uko bamukunda.

Zari yamamaye cyane ubwo yari murukundo na Diamond ndetse banabanye nk’umugore n’umugabo, babaga muri Afurika y’epfo aho uyu mugore akiba kugeza uyu munsi hamwe n’abana b’uyu muhanzi.

Zari yabanye na Diamond atandukanye n’umugabo w’umugande witwa Ivan Ssemwanga, babyaranye abana babiri, bivugwako uyu mugabo yari umukire cyane akaba ari naho Zari yakuye amafaranga afite ubu.