Print

Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gusengera abarwayi ararembye kubera Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2020 Yasuwe: 3598

Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho impano idasanzwe yo gusengera abarwayi bagakira indwara zirimo izananiranye ndetse n’izo baba bamaranye imyaka myinshi zarananiye abanga yanduye icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Ku wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo byatangajwe ko Padiri Ubald yanduye Coronavirus ndetse ubuzima bwe butameze neza ariko arimo kwitabwaho n’abaganga. Gusa ntabwo havuzwe igihe amaze yanduye iki cyorezo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook, Padiri Ubald yavuze ko amaze iminsi adakora isengesho rya Rozari kuri uru rubuga ku mpamvu z’uko yanduye icyorezo cya COVID19 ndetse ubuzima bwe butameze neza.

Ati“Arimo guhabwa ubufasha bwa ngombwa ndetse n’ubuvuzi kugira ngo abashe gukira vuba. Mu gihe cya vuba aramera neza ndetse azakomeza gukora isengesho rya Rozari. Hagati aho mukomeze kumusengera , namwe ubwanyu.”

Padiri Ubald yatangiye gusengera abantu mu 1987 ariko icyo gihe ntiyashoboraga kumenya uwakize n’utakize. Cyakora, ngo hari abagarukaga nyuma y’icyumweru kimwe, bibiri cyangwa bitatu bakamubwira ko bakize.

Inkuru y’UKWEZI