Print

Amafoto yaciye ibintu:Umugabo w’imyaka 61 amaze imyaka 4 yiyambarira imyenda y’abagore gusa ’Amajipo n’inkweto ndende’[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 October 2020 Yasuwe: 9279

Mark Bryan ni umugabo wubatse w’abana batatu yatangiye kwambara imyenda y’abagore hashize imyaka ine, avugako atazongera kwambara imyambaro y’abagabo kugirango ahangane n’abantu bafite imyumvire ipfuye kubijyanye n’imyambarire.

Mark Bryan ni umugabo w’umunyamerika,uba mu Budage, avugako yishimira kwambara amajipo, inkweto ndende ndetse yaba ari murugo cyangwa se mu kazi

Uyu mugabo utajya ashismishwa no kwambara imyambaro y’abagabo avugako yatangiye kwambara imyambaro y’abagore ubwo yari muri kaminuza.

Ubwo yatangiraga kwambara iyi myambaro y’abagore ngo abantu benshi ntibari bamushigikiye harimo n’umukobwa bakundanaga icyogihe.

Mark, ubu abantu benshi bamaze kumumenyera ndetse amafoto menshi asigaye ayasangiza abakunzi be kumbugankoranyambaga akoresha.

Mu irangamimerere rye, Mark yisobanura nk ‘umusore ugororotse, wishimye ukunda Porsches, abagore beza no kwambara inkweto ndende hamwe n’amajipo mu myenda ye buri munsi’.







Comments

Innocent 24 October 2020

Kiba cyaberewe da!


.Emmy 21 October 2020

Uyu ararwaye kbs. N’umurwayi wo mumutwe.