Print

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana agaruye umuco wo kubanza kurambagizanya mbere yo kurushinga

Yanditwe na: Martin Munezero 21 October 2020 Yasuwe: 3035

Nyirahabimana yagiriye inama abakiri bato bifuza kurushinga gufata umwanya wo kurambagizanya n’uwo bagiye kurushinga bakamenyana birushijeho mbere yo kubana.

Ati “ Icyo tubwira urubyiruko n’abakiri bato ni ugufata akanya ko kubanza kumenyana bihagije mbere y’uko bajya gusezerana imbere y’amategeko, ni nayo mpamvu hari n’igihe cyo kubatoza no kubasaba ngo nabo ubwabo bamenyane hakabaho n’umwanya wo kubigisha ibijyanye n’umuryango.”

Yakomeje avuga ko atabashishikariza kubana mu buryo butemewe n’amategeko ahubwo abasaba gufata igihe gihagije cyo kumenyana no kwiganaho kuburyo bajya kubana baziranye kuri buri kimwe n’imiryango yabo yaramaze kumenyana.

Amb Nyirahabimana yavuze ko akenshi iyo abantu bihutiye kubana cyane cyane batasezeranye imbere y’amategeko, urugo rwabo rukunda kubonekamo ibibazo bishingiye ku kutizerana ndetse bikanagira ingaruka ku gihugu.

Yakomeje avuga ko umugabo cyangwa umugore ubayeho muri ubu buzima adashobora gukorera urugo rwe neza, bikaba intandaro y’ubukene mu miryango ndetse bikanatuma abantu batarukorera neza uko bikwiriye.


Comments

21 October 2020

Yabivugiye he ?