Print

Abantu 16 banduye Covid-19 mu Rwanda hakira undi umwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2020 Yasuwe: 1306

Abasanzwemo Coronavirus uyu munsi bose uko ari 4 bagaragaye mu mujyi wa Kigali:2, Kirehe:13 (abapimwe mu nkambi y’impunzi), Nyagatare:1.Umubare w’abamaze gukira bose hamwe ni 4,798.Abakirwaye ni 180 mu gihe abamaze gupfa bose ari 34.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abahagarariye ibigo by’ubukerarugendo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basabye abayobozi b’ibi bihugu koroshya, bakanahuza zimwe mu ngamba zashyizweho mu kwirinda Covid-19, kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibi bihugu rukomeze nk’uko byahoze, ndetse binongere gutuma ubukerarugendo buzahuka byoroshye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 20 Ukwakira ubwo habaga umuhango wo guhereza u Rwanda ubuyobozi bw’ubunyamabanga bw’ihuriro ry’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba, East Africa Tourism Platform (EATP), ni ubuyobozi bwari bumaranywe na Kenya imyaka ibiri.

Ni umuhango witabiriwe n’abakuriye ibigo bishinzwe ubukerarugendo n’amahoteli muri Kenya,Tanzania, Uganda n’u Burundi.

Umuyobozi Mukuru wa EATP, Fred Odek, yavuze ko bimwe mu bikwiye koroshywa ari uburyo buri gihugu cyo muri EAC gipima Covid-19 abaturage bakinjiramo inshuro nyinshi kandi n’aho baba bavuye baba babanje gupimwa.

Yagize ati “Urugero, niba u Rwanda rupima inshuro ebyiri, Kenya igapima inshuro zirenzeho kuki bitahuzwa, ibi birajyana n’igihe cyo kwishyira mu kato, turi gushaka uburyo hahuzwa aya mabwiriza, hatabayeho kugorana, koroshya urujya n’uruza muri Afurika y’Iburasirazuba, kubera ko koroshya ingendo ni ukoroshya uburyo bwo gukora ubucuruzi.”

Aba bayobozi b’ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli mu bihugu byabo, bavuga ko umubare w’ibipimo bya Covid-19 buri gihugu gifata ukinjiyemo n’ugiye kugisohokamo wari ukwiye kugabanywa, ahubwo bigahuzwa ku buryo uwapimiwe mu gihugu kimwe adasabwa gupimwa igihe yiniye mu kindi.

Ikindi bifuza ngo ni ugushyiraho iminsi y’akato ingana, ngo kuko akenshi usanga buri gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba kigira iminsi y’akato itandukanye n’iy’ikindi.

Umuyobozi w’ishami ry’abakora ibijyanye n’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, Frank Gisha Mugisha, yavuze ko muri iki gihe cy’imyaka ibiri u Rwanda rugiye kuyobora Ubunyamabanga bwa EATP, ko ruzaharanira kugera kuri byinshi.

Mu byo u Rwanda ruzaharanira muri iki gihe harimo kureba uburyo no mu bihugu bisigaye bya Tanzania n’u Burundi abatuye EAC bashobora kubijyamo bakoresheje indangamuntu nk’uko bimeza k’u Rwanda, Kenya na Uganda.

Ikindi ni uguharanira ko abasura ibi bihugu byo mu karere bashobora kugera muri Tanzania n’u Burundi bakoresheje viza imwe y’ubukerarugendo nk’uko bimeze ku bindi byo muri EAC.

Mugisha yakomeje avuga ko muri iki gihe cy’imyaka ibiri bagiye kuyobora EATP, bazarushaho gushyira imbere ubuvugizi kugira ngo ubukerarugendo burusheho gutera imbere muri aka karere.

Ati “Mu myaka ibiri hazongera kunozwa ingamba zikorwa mu buryo bw’ubuvugizi kugira ngo harusheho kubaho ukugenderanirana, turusheho gukora ubuvugizi binyuze muri iyi miryango nka EAC, niba umuntu yicaye mu ndege iminota 50 cyangwa isaha avuye i Nairobi niba ya masaha atararenga kwipimisha Covid-19 bibe byareka kuba inshuro nyinshi.”

Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi ya mwamba ku bukungu bw’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, dore ko mbere ya Covid-19 bwari bufite umusanzu ungana 8.1% ku musaruro mbumbe w’ibi bihugu, ndetse bukiharira 17.2% by’ibyo bicuruza mu mahanga bugatanga n’akazi ku kigero cya 7.1%.