Print

Rusizi: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwambura umugore ibihumbi 225 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020 Yasuwe: 1355

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 19 ukwakira ku isaha ya saa moya, uwo mugabo yateze uriya mugore agiye guhaha, amwambura ariya mafaranga.

Yagize ati “Yamuteze ku mugoroba agiye guhaha amukubita hasi umwambura amafaranga ibihumbi 225,000 yari afite mu mweko.”

CIP Karekezi yavuze ko ibyo bimaze kuba, uwo mugore yahise abimenyesha abanyerondo bari hafi aho, bakurikiye uwo mugabo bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga. Abo yasengereraga bagerageje kurwanya abanyerondo bituma acika, ariko abapolisi bafatanyije n’abaturage baramushakisha afatwa mu gitindo tariki ya 20 ukwakira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko uwo mugabo yari asanzwe avugwaho gutega abantu akabambura we n’abandi bantu bagishakishwa. Ahantu ngo bategera abaturage harazwi kuko hegereye igishanga, iyo bamaze kwambura umuntu bahita bajya kucyihishamo.

Uwo mugabo yafatiwe mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira. Yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nkaka kugira ngo hatangire iperereza.