Print

Umusore watanze miliyoni 15 FRW ngo ase n’igipupe ari mu gahinda ko kubura umukunzi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020 Yasuwe: 11683

Uyu musore yavuze ko abona bigoye ko hari umukobwa wamuha urukundo kubera ukuntu yahinduye umubiri we.

Uyu musore w’imyaka 26 yavuze ko ari umugabo uhamye ndetse abakobwa bamukurura ariko nta mukobwa uremera ko bakundana.

Mu rugo,uyu musore aba yambaye imisatsi isa n’iy’ibipupe,yahinduye amaso nk’aya Barbie yambaye n’inkweto z’abagore.

Kugira ngo ase n’igipupe,Bwana Honza Šimša bamuteye mililitiro 90 z’imiti ihindura isura.

Honza ukomoka ahitwa Brno muri Czech Republic yagize ati “Nshobora kwambara gutya ndetse nk’ihindura muri ubu buryo ariko muri kamere yanjye ndi umugabo.

Nkururwa n’abagore ariko abakobwa bamwe bagirira ikibazo uko nsa kuko bamwe birabacanga.Ndi njyenyine ariko meze neza.Nakwifuza ko umukobwa ntereta yakwihindura nawe nka Barbie agasa nawe.

Nakundaga uko nasaga kera nk’umugabo ariko nubu ndishimye cyane kandi nzakomeza kwibagisha nihindure.”

Honza yatangiye kwihindura muri 2017 kubera urukundo akunda umunyamideli witwa Candy Charms ari nayo mpamvu yahisemo kwihindura nk’igipupe nkuko uwo mugore yabigenje.

Honza yagize ati “Icyo gihe nambaraga nk’abandi bahungu ariko nahoraga nibaza icyo nakora ngo nse n’abagore.

Nafashe umwanzuro wo kwibagisha ngasa nk’igipupe.Nkunda abakobwa basa gutyo ndetse nafashe umwanzuro wo kwihindura nkabo.

Uyu musore amaze imyaka 3 yihindura ndetse yamaze kugera ku rwego ahinduka neza nk’igipupe.