Print

Cristiano Ronaldo yongeye gusanganwa Covid-19 bituma atazahura na Messi muri Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020 Yasuwe: 1198

Kuwa 13 Ukwakira 2020 nibwo Cristiano Ronaldo yasanganwe Covid-19 ari mu ikipe y’igihugu ya Portugal ariko kugeza na nubu ntabwo iyi virus ya Corona iramushira mu mubiri.

Ikinyamakuru cyo muri Portugal Correio de Manha cyavuze ko ibisubizo bishya bya Cristiano Ronaldo byaje kuwa Kabiri nabyo byagaragaje ko akirwaye Covid-19.

Uyu n’umunsi wa 09 Ronaldo ari mu kato bivuze koi bi bisubizo bitumye atazagaragara mu mukino wa Champions League Juve izakiramo Barcelona kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Pirlo amaze gukina imikino 2 adafite Ronaldo irimo uwa Crotone yatakajemo amanota na Dynamo Kyiv yatsinze.

Ku cyumweru Juventus izakira Hellas Verona hanyuma nyuma y’iminsi 3 ikine na Barcelona.

Kuguma mu kato bizatuma Ronaldo adakina iyi mikino keretse abashije gukira hakiri kare.

Uyu mukinnyi ari gukorera akato mu mujyi wa Turin gusa akomeza gutangaza ko ameze neza.

Mu minsi ishize aherutse gushyira hanze ifoto atwaye igare,arangije yandika ati “Intsinzi ntabwo ipimirwa mu byo wagezeho ahubwo ireberwa mu nzitizi watsinze.”