Print

Gitifu wa Busogo wafungiye umuntu mu modoka ye bikamuviramo impanuka yakatiwe imyaka itatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020 Yasuwe: 1656

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 saa Cyenda; icyumba cy’iburanisha cyarimo abaturutse mu muryango wa Nsengimana, inshuti n’abandi bari baje kumva imikirize yarwo.

Nsengimana uregwa ibyaha byo gukomeretsa bitari ku bushake no gufungirana no gutwara Mbonyimana Fidel, usanzwe ari umuzamu ku ruganda rukora inzoga, yabikoze ubwo yari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibyaha Nsengimana akurikiranyweho yabikoze ku itariki ya 18 Nzeri 2020, atabwa muri yombi ku wa 22 Nzeri 2020.

Ubwo abagenzuraga uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa, bageze aho Mbonyimana yararaga izamu kwa nyir’uruganda, bahabona umwana wirukiye muri icyo gipangu atambaye agapfukamunwa, bagiye kuhinjira uyu muzamu arabyanga biteza amahane.

Nyuma y’igihe gito nibwo Gitifu Nsengimana yahageze arayahosha; bivugwa ko yahise amushyira inyuma [boot] mu modoka ye ngo amujyane kumuhanira ku murenge.
Ubushinjacyaha buvuga ko yageze mu nzira urugi rurifungura avamo aragwa, arakomereka bikabije, bimuviramo no guta ubwenge.

Nsengimana yaburanye ahakana icyaha cyo gutwara Mbonyimana muri butu, ahubwo ko yamutwaye mu modoka imbere, urugi rukaza kwifungura akagwa.

Mu kwiregura kwe yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije uru rubanza, kuzamugabanyiriza ibihano kuko ngo ari bwo bwambere ajyanywe mu rukiko, no kuba atarigeze agambirira gukora ibyamubayeho.

Yagaragaje ko akimara gukora iyo mpanuka yihutiye kumujyana kwa muganga, akanitabaza Polisi yasuzumye aho yakorewe.

Nyuma yo kumva ukwiregura kw’impande zombi, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020 nibwo umucamanza waburanishije uru rubanza, yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwarusuzumye, rugasanga Nsengimana ahamwa n’ibyaha aregwa, bityo rutegeka ko agomba gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ihita ishyirwa mu isanduku ya Leta.

Urukiko rwategetse ko Nsengimana ahita afatwa, agafungirwa muri Gereza Nkuru ya Musanze, urubanza rukimara gusomwa.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka irindwi, bwatangaje ko bazicarana na bagenzi babo bakorera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, bakarebera hamwe niba bajuririra igihano yahawe.

Inkuru ya IGIHE