Print

Biden yashinje Perezida Trump kugira ivangura rikabije mu kiganiro mpaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2020 Yasuwe: 1588

Kuri iki cyorezo, Biden avuga ko bishobotse habaho n’izindi "Guma mu rugo", mu gihe Trump we ashimangira ko cyari igihe cyo gufungura Amerika.

Perezida Trump yaneguye, nta bimenyetso atanze, ko Bwana Biden atunzwe n’ubushabitsi bw’umuhungu we. Naho Biden agarura ibivugwa kuri Trump ko yanyereje imisoro.

Mu makusanyabitekerezo, Bwana Biden ari imbere ya mukeba we mu kugira amahirwe menshi yo gutorwa, mu gihe amatora abura iminsi 11.

Ariko ikinyuranyo ni gitoya muri leta nkeya zizwiho kutagira uruhande ruhoraho zitora hagati y’abademokarate n’abarepubulikani.

Abantu bagera kuri miliyoni 47 ubu bamaze gutora, umuhigo kugeza ubu kuko birinda kuzajya gutora hari abantu benshi muri iki gihe cy’icyorezo.

Ni iki cyaranze izi mpaka?

Iki kiganiro cyabaye ku wa kane nijoro i Nashville muri leta ya Tennessee ntabwo cyaranzwe n’ubushyamirane kandi cyarimo kuvuga ku bintu bifatika kurusha icyo mu kwezi gushize cyageze aho aba bakandida batukana.

Kubera ibyabaye icyo gihe, abagitegura bafashe ingamba nshya zirimo kuzimya indangururamajwi mu gihe umukandida adahawe umwanya, mu rwego rwo kwirinda gucana mu ijambo.

Gusa ntibyabujije ko ikiganiro cyo kuri uyu wa kane nijoro cyajemo guseserezanya buri umwe yibasira undi mu buzima bwe bwite.

Aba bagabo berekanye ko batandukanye cyane mu buryo babona ibintu byose mu gihugu cyabo, kuva kuri coronavirus kugeza ku iyangirika ry’ikirere n’uko ryakwirindwa.

Bavuze iki kuri coronavirus?

Kuri iki cyorezo ni ho hagaragaje cyane kutavuga rumwe kwabo.

Abajijwe niba yashyigikira izindi gahunda za ’Guma mu rugo’ mu gihe abahanga muri siyansi baba babisabye, Bwana Biden ntiyazuyaje kubyemera.

Naho Bwana Trump yavuze ko ari amakosa kurushaho kuzahaza ubukungu kubera indwara abantu benshi babasha gukira.

Trump ati: "Iki ni igihugu cy’ubukungu bunini cyane, abantu bari kubura akazi, abantu bari kwiyahura. Agahinda gakabije, ubusinzi, ibiyobyabwenge, byose bigeze ku rwego tutigeze tubona mbere."

Trump w’imyaka 74, yavuze ko iki cyorezo "kiri gucika" kandi urukingo ruzaba rwabonetse mu mpera z’uyu mwaka, mu gihe Biden we yaburiye igihugu ko bagiye kujya mu gihe "kibi cyane cy’ubukonje".

Trump yagize ati: "Turi kwiga kubana nayo". Biden w’imyaka 77 yahise amusubiza ati: "Have have, [ahubwo] iri kutwica."

Bwana Biden yashinje mukeba we uruhare mu rupfu rw’Abanyamerika barenga 200,000 iki cyorezo cyishe.

Ati: "Umuntu wese wagize uruhare muri izi mpfu ntakwiye gukomeza kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika".

Bavuze iki ku irondaruhu?

Mu gusubizanya ku bijyanye n’ivanguramoko, Trump yagize ati: "Muri iki cyumba ni njye muntu w’ivanguramoko riri hasi cyane."

Yagaruye iby’itegeko ryo mu 1994 mukeba we Biden yagize uruhare mu gutegura, itegeko inkubiri ya ’Black Lives Matter’ ishinja gufunga abirabura benshi bo muri Amerika.

Ariko Biden yavuze ko Trump ari "umwe mu baperezida baranzwe n’ivanguramoko twagize mu mateka ya vuba. Umena amavuta kuri buri kibatsi cy’ivanguramoko."

Kuzimya indangururamajwi cyangwa nibura kumenya ko bishoboka, bisa nk’aho byakoze.

Mu kiganiro mpaka cya kabiri, aba bakandida bagaragaje koroshya. Buri umwe yaretse undi aravuga. Bumvikanye mu mvugo irimo kubahana. No mu gihe baseserezanyaga babikoraga batuje.

Nyuma y’ikiganiro cya mbere cyarimo gutukana no gucyocyorana, aho Trump yaciye mu ijambo kenshi Biden bikanamugaragaza nabi, ubu Trump yari yacishije macye - kandi byatumye ajya impaka neza.

Kuri iyi nshuro nanone, Biden yabyitwayemo neza yirinda ibibazo n’amakosa yatuma mukeba we amubaza ibibazo bigendanye n’amagara ye n’ubwenge bwe.

Muri rusange, ikiganiro mpaka cyo gushyogozanya cyabanje ni cyo kizajya mu mateka.

Bavuze iki ku ihindagurika ry’ikirere?

Aba bagabo ntibavuze rumwe kuri politiki y’iby’ingufu, aho Trump yabajije mukeba we ati: "Ese wafunga inganda zitunganya ibitoro?"

Biden aramusubiza ati: "Yego, nafata urugendo rwo guhindura inganda z’ibitoro, kuko izo nganda zirahumanya bikomeye."

Yavuze ko uko igihe gitambuka ibitoro bigomba gusimbuzwa ingufu zongera gutunganywa kuko Amerika igana ku guhagarika burundu kwangiza ikirere.

Trump yamusubije ati: "Mu by’ukuri icyo ari kuvuga ni uko agiye gusenya inganda z’ibitoro. Texas, ibyo uzabyibuka? Pennsylvania, Oklahoma, Ohio ibyo uzabyibuka?"

BBC