Print

Abahoze bakinira Arsenal n’uhagarariye Ozil batangiye kwibasira umutoza Mikel Arteta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2020 Yasuwe: 3889

Ku munsi w’ejo,Cesc Fabregas wakiniye Arsenal yavuze ko bibabaje kuba iyi kipe ifashe nabi umwe mu bakinnyi 5 bakomeye kurusha abandi mubo yatunze mu myaka ishize.

Mesut Ozil ushobora kutazongera kugaragara mu ikipe ya Arsenal,ntabwo aragaragara mu kibuga kuva muri Werurwe uyu mwaka ndetse agiye kuzageza mu kwezi kwa mbere adakinnye na rimwe kuko nta rutonde na rumwe yashyizweho.

Mesut Ozil uhembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku kwezi,yakuwe mu ikipe kubera impamvu zitandukanye zitatangajwe n’ikipe.

Jack Wilshere nawe wakiniye Arsenal yavuze ko Ozil akiri umukinnyi mwiza mu ikipe ya Arsenal nubwo yamujugunye.

Fabregas yashyize Ozil mu ikipe ye y’abakinnyi beza Arsenal yakoresheje kuva yagera ku kibuga Emirates barimo kandi Alexis Sanchez, Santi Cazorla na Aaron Ramsey.

Ozil amaze imyaka 7 mu ikipe ya Arsenal nyuma yo kuyerekezamo muri 2013 aguzwe miliyoni 42 z’amapawundi aturutse muri Real Madrid.

Mesut Ozil yahesheje Arsenal,FA Cup 3 ndetse ayifasha kubona ibitego byinshi bitewe n’ubuhanga afite bwo gukora uburyo bwinshi bubyara ibitego.

Uhagarariye Mesut Ozil witwa Dr. Erkut Sogut yanenze bikomeye Mikel Arteta avuga ko ari kubeshya.

Yabwiye ESPN ati “Abafana ba Arsenal bakeneye ubusobanuro bw’ukuri,Arteta akareka kubeshya ngo “ntabwo akeneye Ozil.”Ntabwo watengushye Ozil ahubwo wananiwe kuvugisha ukuri.Ba umunyakuri kandi wubahe umukinnyi ufite amasezerano ndetse wabereye ikipe umwizerwa.

Buri wese aziko Ozil adafashwe neza.Ntiyigeze ahabwa umwanya wo kwigaragaza muri uyu mwaka.Kuva agifite amasezerano,afite uburenganzira bwo kuguma mu ikipe akarwanira umwanya.Ibyo ntabyo Mesut Ozil yahawe.”

Umutoza Arteta yatangaje ko umutima we utekanye ndetse ko ntacyo yishinja ku mwanzuro wababaje benshi mu bakunzi ba Arsenal wo kudashyira Mesut Ozil mu bakinnyi 25 bazakina Premier League y’uyu mwaka kandi ariwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe.

Yagize ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka.Icyo navuga nuko kiriya ari icyemezo cy’umupira ndetse umutima wanjye uratuje kuko namubwije ukuri.Urwego rw’ibiganiro byanjye nawe ruri hejuru kandi buri wese azi icyo yakwitega kuri mugenzi we.

Afite amahirwe kimwe n’abandi bose.Mbabajwe nuko hari abakinnyi 3 batari ku rutonde kuko bidashimishije ariko navuga ko naganiriye na buri wese kandi buri wese yarabyakiriye.Kuri Mesut mfite ibyo byiyumvo kuko namubwiye uko mubona nkigera mu ikipe.”