Print

Abagore babiri bafashwe bagiye kugurisha uruhinja ibihumbi 60 by’amashilingi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2020 Yasuwe: 1488

Aba bagore 2 b’ahitwa Athi River muri Machakos batawe muri yombi ubwo barimo guciririkanwa ngo bagurishe uru ruhinja nkuko Umuyobozi wa Polisi y’ahitwa Mlolongo witwa Dennis Ongaga.

Yavuze ko umwe muri aba bagore witwa Diana Mwende,yafashwe ari guciririkanwa n’umukiliya wari ushaka kugura uyu mwana.

Amakuru avuga ko aba bagore bashobora kuba bari mu itsinda ry’abantu bagurisha abana mu gace ka Machakos.

Polisi yafashe aba bagore nyuma yo kubatega umutego ikabateza umuntu wababeshye ko ashaka kugura umwana bakamuzanira uruhinja rwo kugura.

Aba bagore bafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,ubu bafungiwe kuri station ya polisi y’ahitwa Mlolongo bari gukorwaho iperereza.

Uyu mwana wari ugiye kugurishwa yahise ajyanwa mu kigo cyita ku bana cya Kitengela.