Print

Perezida Kagame yarebye imikino ya ½ ya Shampiyona Basketball ku isabukuru ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2020 Yasuwe: 3092

Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino igeze muri ½, aho by’umwihariko yabanje kureba umukino wahuzaga ikipe ye REG BBC ndetse na APR BBC, umukino watangiye ku I Saa munani z’amanywa.

Ikipe ya REG yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda APR BC amanota 75 kuri 68

Iyi mikino yabereye umunsi umwe n’uwo Nyakubahwa Perezida Kagame yujurijeho imyaka 63 y’amavuko kuko yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957.

Muri iyi mikino mu cyiciro cy’abagabo, imikino y’amatsinda yasize hazamutse amakipe ane kuko mu itsinda rya mbere (A) hazamutse REG BBC n’amanota atandatu (6) mu gihe yazamukanye na RP-IPRC Kigali BBC ya John Bahufite yari ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu (5).

Mu itsinda rya kabiri (B), Patriots BBC yayoboye itsinda n’amanota atandatu kuko yatsinze imikino yose mu gihe APR BBC yazamutse ari iya kabiri n’amanota atanu (5).

Kuri uyu wa Gatanu hakinwe imikino ya ½ mu bagore n’abagabo, ikipe ya RP-IPRC Huye (W) yakinnye na APR WBBC.

Ikipe ya RP-IPRC Huye WBBC itaratsindwa umukino kuva Basketball yasubukurwa, yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR WBBC amanota 67-52.The Hoops Rwa irahura na Ubumwe WBBC .

Mu cyiciro cy’abagab, REG BBC yacakiranye na APR BBC mu gihe umukino usoza iya ½ urakinwa saa moya zuzuye (19h00’) aho Patriots BBC irakira RP-IPRC Kigali BBC.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 nibwo hazaba hasozwa shampiyona, umwanya wa gatatu uzakinwa saa yine n’igice (10h00’) mu cyiciro cy’abagore mu gihe mu bagabo bazakina saa saba (13h00’).

Umukino wa nyuma mu bagore uzakinwa guhera saa cyenda n’igice (15h30’) mu gihe mu cyiciro cy’abagabo umukino wa nyuma uzakinwa saa kumi n’ebyiri (18h00’).