Print

Frank Lampard yagiriye inama ikomeye abakinnyi be mbere yo gukina na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2020 Yasuwe: 2053

Ibi Lampard yabitangaje nyuma y’aho mu cyumweru gishize yishyuwe ibitego 3 na Southampton bikamuviramo gutakaza amanota mu buryo bugayitse.

Lampard yaguze abakinnyi bakiri bato mu isoko rishize uretse umunya Brazl,Thiago Silva yaguze ku myaka 36 kugira ngo yongere ingufu mu bwugarizi.

Lampard yabwiye abanyamakuru ati “Ndashaka ko bakura bakaba abayobozi b’ikipe.Turi mu bihe bikomeye bagomba gusunikana.Ndifuza ko bagira ubushake burenze.Hakim yifitiye icyizere.Ndashaka ko mu ikipe habamo ubwitange.

Chelsea igiye kwerekeza ku kibuga cya Old Trafford iri ku mwanya wa 08 aho imaze gutsinda imikino 2,inganya 2 ndetse itsindwa umukino umwe mu gihe United iri ku mwanya wa 15 n’amanota 6 gusa.

Lampard yabwiye abakinnyi be ko umukino wabo na United uzaba ukomeye.Ati “Bafite ikipe ifite abakinnyi beza.Bagiye I Paris bitwara beza.N’amahirwe kubona amanota mu mikino ikomeye.Haracyari kare kuba wavuga ikintu.Ni kare.”