Print

Cristiano Ronaldo yakoreye ikintu gitangaje mu kato ka Covid-19 arimo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2020 Yasuwe: 6788

Mu rwego rwo gushaka icyamuhuza muri aka kato arimo mu mujyi wa Turin,yiyogoshe umusatsi we asigaza gake cyane ku mutwe.

Uyu mukinnyi waherukaga kugaragara ari mu myitozo ikomeye irimo no gutwara igare,yatunguranye ashyira hanze amafoto yiyogoshe umusatsi we ukundwa na benshi biganjemo abagore.

Ronaldo w’imyaka 35 yanduye Covid-19 ari mu ikipe y’igihugu ariko kuwa Kabiri w’iki cyumweru yongeye gusanganwa ubu bwandu.

Cristiano Ronaldo aba mu cyumba cya wenyine ariko ntibimubuza gukora siporo no gushyira amafoto n’amavidewo ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ronaldo aherutse gufatwa amashusho n’umukunzi Georgina Rodriguez ari gutwara igare, ariko ntabwo bari kumwe mu cyumba kimwe kuko yayifatiye inyuma y’ikirahuri cy’ikindi cyumba.

Ronaldo yafashe umwanzuro ukomeye wo kurinda umuryango we aho yahisemo gutandukana nabo akaba mu cyumba cye wenyine.

Kuwa 13 Ukwakira 2020 nibwo Cristiano Ronaldo yasanganwe Covid-19 ari mu ikipe y’igihugu ya Portugal ariko kugeza na nubu ntabwo iyi virus ya Corona iramushira mu mubiri.

Ikinyamakuru cyo muri Portugal Correio de Manha cyavuze ko ibisubizo bishya bya Cristiano Ronaldo byaje kuwa Kabiri nabyo byagaragaje ko akirwaye Covid-19.

Minisitiri wa siporo w’Ubutaliyani, Vincenzo Spadafora,yatangaje ko Ronaldo yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko uyu mukinnyi aherutse kubihakana.

Ronaldo yagize ati “Mpora mu rugo,nota izuba kugira iminsi yicume.Ndubahiriza amabwiriza,ntabwo nayishe.Ibyavuzwe ni ibinyoma.

Nagarutse mu Butaliyani mvuye muri Portugal kubera ko njye n’ikipe yanjye twubahirije amabwiriza.Naje mu ndege y’imbangukiragutabara.Nta muntu nahuye nawe mu mujyi wa Turin.”

Kuba Cristiano Ronaldo yongeye gusanganwa Covid-19 ku nshuro ya kabiri bishobora gutuma atakaza amahirwe yo kuzaba mu ikipe ya Juventus yitegura guhangana na FC Barcelona mu mukino ukurikiraho wo mu itsinda G rya Champions League uzaba mu cyumweru gitaha.