Print

Melania Trump yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ibyo yakoreye Perezida Trump

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2020 Yasuwe: 13247

Ubwo Trump yari amaze guhangana na Joe Biden mu kiganiro mpaka gitegura amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu kwezi gutaha,yafashe ukuboko umufasha we Melania Trump undi aramwiyaka.

Mu mashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino,aba bombi ubwo barimo kuva kuri stage,Melania Trump yagaragaye ari kwiyaka ukuboko umugabo we Trump bituma benshi bibaza uko babanye mu rugo rwabo.

Melania na Jill Biden bagaragaye basanga abagabo babo imbere ahaberaga iki kiganiro mpaka cya nyuma.

Jill yahobeye umugabo we Biden baganira akanya gato nyuma uyu mugabo wifuza kuyobora US ajya kureba uwayoboraga ikiganiro.

Trump na Melania nabo baganiriye,bafatana ibiganza mu gihe gito mbere y’uko batera intambwe begera uwari uyoboye ikiganiro.

Ubwo bari batambutse bava imbere y’ahaberaga ikiganiro,Melania yagaragaye yiyaka Trump bituma benshi bacika ururondogoro.

Benshi bavuze ko aba bombi batameranye neza.Umwe yagize ati “Ndibaza niba Walter Reed nta bajyanama b’ishyingiranwa igira?.Aha uyu yavugaga ibitaro Donald Trump yari arwariyemo Covid-19.

Bamwe bamaganye ibyo gufatana ibiganza,mu gihe abandi bavugaga ko bitabayeho kuko na mbere bari bamaze umwanya munini bafatanye.