Print

Wayne Rooney yavuze abakinnyi 4 bamuzengereje kurusha abandi mu bo yahanganye nabo muri ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2020 Yasuwe: 2743

Uyu mugabo uri kwitegura gusezera ku mupira akaba umutoza,yabwiye urubuga rwe rwa Interineti ko yahuye n’abakinnyi bakomeye ariko abo yemera bamugoye ari 04.

Yagize ati “Hari abakinnyi benshi bangoye mu myaka itandukanye ariko ndagerageza kuvuga umwe kuri buri mwanya.

Umunyezamu mwiza wangoye navuga.Yatwaye buri gikombe cyose mu mupira w’amaguru kandi n’umwe mu banyezamu b’ibihe byose.

Myugariro mwiza ni John Terry,yari azi kuyobora umukino yari afite imbaraga ndetse agoye guhangana nawe.

Mu kibuga hagati ni Xavi.Yatwaye buri kimwe,yari umunyabwenge,azi gutanga imipira,kurema ibitego no kuyobora umukino.

Rutahizamu mwiza ni Lionel Messi.Kuri njye mbona ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho ndetse nishimira ko nagize amahirwe yo guhura nawe.”

Abajijwe abakinnyi beza kurusha abandi bose mubo bakinannye,Rooney yavuze ko ari Scholes na Cristiano Ronaldo.

Ati “Paul Scholes ni umwe mu bakinnyi bo hagati beza babayeho.gutanga umupira,kureba kure no kuyobora umukino byari bitangaje.

Cristiano nawe yari umukinnyi w’igitangaza ndetse yahindutse umwe mu bakinnyi beza ku isi.Ibyo yakoraga mu myitozo no mu kibuga biratangaje.Azahora yibukwa nk’umukinnyi mwiza mu babayeho.”