Real Madrid yaherukaga gutsindwa imikino 2 yaherukaga gukina,yatangiye umukino iri hejuru byayihesheje amahirwe yo kubona igitego cya mbere ku munota wa 05 cyatsinzwe na Federico Valverde ku mupira mwiza yahawe na Karim Benzema.
Icyakora ibyishimo bya Real Madrid ntibyatinze kuko ku munota wa 08 gusa,Ansu Fati yishyuye iki gitego ku mupira mwiza yahawe na Jordi Alba.
Amakipe yombi yahise agaruka mu mukino ariko FC Barcelona yari mu rugo itangira kurusha Real Madrid ariko Casemiro akora amakosa 2 yashoboraga kumuhesha ikarita itukura arimo niryo yakoreye Messi mu rubuga rw’amahina gusa umusifuzi yamuhaye umuhondo umwe gusa.
Real Madrid yashoboye guhagarika kandi Messi wayihushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 24 ariko umunyezamu Courtois yitwara neza.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.
Mu gice cya Kabiri,Real Madrid yaje yahinduye imikinire biyifasha kubona penaliti itashimishije Messi na bagenzi be,kuko Clement Lenglet yakuruye Sergio Ramos ku mupira wari uturutse kuri coup franc ya Kroos ku munota wa 64.
Iyi penaliti yatewe neza na Sergio Ramos bituma Real Madrid iyobora umukino.
Iki gitego cyatumye FC Barcelona iva mu mukino,Real Madrid ibona urwaho rwo kuyisatira mu minota ya nyuma aho Toni Kroos na Sergio Ramos babonye uburyo bwiza cyane ariko umunyezamu Neto atabara izamu rye.
Real Madrid yabonye amahirwe yo kwinjiza igitego cya 03 ku munota wa 90 ubwo umunyezamu Neto yafataga umupira arawurekura,usanga Rodrygo aho yari ahagaze ahereza Luka Modric wacenze uyu munyezamu atera umupira mu izamu ryari ryambaye ubusa.
Barcelona ikomeje kugana ahabi muri La Liga,kuko mu mikino 5 imaze gukina iri ku mwanya wa 10 n’amanota 7 mu gihe Real Madrid ari iya mbere n’amanota 13.