Print

Patriots yatwaye igikombe cya shampiyona REG BBC mu mukino warebwe na perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2020 Yasuwe: 885

Nkuko yabigenje ku munsi w’ejo haba imikino ya ½ ,Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu.

Uretse Perezida Kagame,Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré, na bo bari mu bakurikiye uyu mukino.

Patriots BBC yatwaye ibikombe bya Shampiyona bibiri biheruka, yegukanye icya gatatu yikurikiranya (2018, 2019, 2020), nyuma yo gutsinda REG BBC ku manota 76-61.

Iki n’igikombe cya kane cya Shampiyona Patriots BBC yegukanye, guhera muri 2016.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, RP-IPRC Kigali yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo, itsinze APR BBC amanota 87-79.

Mu bagore, igikombe cya Shampiyona cyegukanywe na The Hoops Rwanda itsinze RP-IPRC Huye WBBC amanota 68-63 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Ubumwe WBBC itsinze APR WBBC amanota 67-52.

Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru gishize mu gihe hari hashize iminsi 219 (amezi arindwi n’iminsi itanu), nta mukino cyangwa irushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.