Print

Indaya yahagaritse akazi nyuma yo kuryamana n’abagabo ibihumbi 28

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2020 Yasuwe: 5823

Uyu mugore yahisemo guhagarika uyu mwuga wari umutunze imyaka myinshi aharira abakiri bato ngo nabo bagerageze.

Nyuma yo gutangaza ko yahagaritse akazi ko kwicuruza,Mutero yahawe ubutaka bw’ibihumbi 120 by’amashilingi ya Kenya bwo kubakamo ahitwa I Makuyu.
Abari bazi uyu mugore biyemeje guteranya amafaranga ngo bamwubakire inzu yo kubamo mu gihe ari mu zabukuru.

Madamu Mutero yatangiye akazi ko kwicuruza akiri muto kuko ku myaka mike yari amaze gusambana n’abagabo barenga 100 bo mu gace ka Embu mu mujyi wa Nairobi aho avuka.

Ngo akiri muto yasambanaga n’abagabo bakabakaba 20 ku munsi ariko ngo uko yagendaga akura n’indaya ziyongera baragabanutse baba 4 ku munsi.

Uyu mugore ngo ku kwezi yakiraga abagabo nibura 100 ndetse mu myaka 23 yamaze muri aka kazi yasambanye n’abagabo 28,000.

Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye gusambana n’abo bagabo bose.Bamwe bazaga bateye ubwoba ariko byarangiye ndi umukene.Amafaranga nakuraga muri abo bagabo nayakoreshaga mu kugura imyenda,kwishyura inzu no gutunga abana banjye no kubarihira amashuri.”

Uyu mugore yakomeje ati "Abakobwa bato baraje.Numvaga bitangaje iyo umukiriya yazaga akambwira ko twasambanye mu myaka 10 ishize.Bibazaga ukuntu nkiri mu kazi.Nahakaniye abagabo benshi bansabaga ko twabana bitewe nuko bishimiye ko nabaryohereje.

Navuye muri aka kazi kugira ngo ngire ubuzima butuje.Ntabwo nabaswe cyane ku buryo najya kurara ku muhanda.Ndashaka kubaho mu buzima butuje n’abana banjye kandi sinzongera kwakira abagabo ukundi.”

Uwitwa Stanley Ngara ushinzwe gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu rwego rwo kwirinda SIDA yashimiye uyu mugore kimwe n’abandi bagenzi be bakoreshaga agakingirizo mu kwirinda SIDA.

Ati “Abagabo bashaka imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye ariko iyo bigeze ku ndaya biba bitandukanye.Ntibacyemera gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo nubwo hari abagabo babemerera amafaranga menshi kugira ngo bajyamane badakoresheje agakingirizo.

Abantu banga indaya ariko basigaye bagira uruhare runini mu kurinda ikwirakwira ry’indwara zirimo na SIDA.”