Print

Umukinnyi wakunzwe cyane muri Arsenal yatangiye kwitoreza muri pariki nyuma yo kubura ikipe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2020 Yasuwe: 4276

Jack Wilshere wazamukiye muri Arsenal afite impano ikomeye yagowe cyane n’imvune zamuzonze bituma iyi kipe imurekura yerekeza muri Westham naho ntibyamuhira ariyo mpamvu ubu ari kwitoreza muri pariki.

Wilshere aheruka gutandukana na Westham mu ntangiriro z’uku kwezi kubera ko yabuze umwanya wo gukina kandi ahembwa akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi buri cyumweru.

Uyu mukinnyi yababajwe no kudahabwa umwanya n’umutoza David Moyes wanicaje abandi bakinnyi iyi kipe yagenderagaho barimo Manuel Lanzini na Felipe Anderson watijwe muri FC Porto.

Wilshere w’imyaka 28 yavuze ko yiteguye guhindura imyumvire yokamye abakinnyi b’Abongereza yo gutinya gukina ahandi kuko ngo igihugu cyose azabonamo amahirwe azacyerekezamo akine.

Mu myaka 2 yari amaze muri Westham,Wilshere yakinnye imikino 16 gusa ariyo mpamvu yahisemo gusesa amasezerano nayo mu bwumvikane akajya gushaka ahandi.

Mu minsi ishize yabwiye BBC ati “Mu mwaka w’imikino ushize ubwo twari tuvuye muri Guma mu rugo narakoze cyane kugira ngo nsubire ku rwego rwiza,nkora imyitozo idasanzwe kugira ngo ndebe ko amahirwe yanjye yaza ariko ntibyakunze.Tugarutse mu myitozo niko byagenze ariko nta mahirwe nahawe.”



Comments

Rwibutso Doudou 25 October 2020

ONLINE IREMBO SERVICES, #ntibikigoye
igisubizo ahuri

1. Wataye INDANGAMUNTU?

2.Indangamuntu yawe yaba iriho ikosa?

3.waba ugejeje Imyaka yo gufata I.D ukaba utarayibona?

4. Ukeneye kwandikisha ibijyanye n’ubutaka?

5.ukeneye attestastion de ( marriage, naissances, decés, celibateur, vie, veve)?

6.Waba ukeneye kwishyura mituweli?

7.kwishyura uruhushya rwo kujya hanze (passport)?

8.ukeneye kwishyura urukingo rwa yellow fever no kwisuzumisha
Covid19?

9.ushaka kwandikisha company yawe cg ushaka TIN ya business yawe?

10. Ukeneye kuba agent w’Irembo

Gana IREMBO SERVICE ONLINE tugufashe utavuye mu rugo cg mu kazi, tubigusezekazaho aho waba uhereye hose mu Rwanda!!!!

Udukeneye hamagara cg ukoreshe whatsap kuri izi numero: 0781192583
0724905395. (WhatsApp)

Service nziza ni indangagaciro yacu Murisanga !