Print

Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera ibyo aherutse gukorera mu Butaliyani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2020 Yasuwe: 4283

Minisitiri wa Siporo w’Ubutaliyani witwa Vincenzo Spadafora yatangarije abanyamakuru ko uyu kizigenza yishe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ndetse ari gukorwaho iperereza.

Uyu mugabo yagize ati “Cristiano Ronaldo ntiyubahirije amabwiriza.Hari iperereza riri gukorwa n’ubugenzacyaha kugira ngo rigaragaze neza ibimenyetso.Iki cyorezo cyatwigishije ko nta muntu uruta abandi,abantu bose basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uko bishoboka kose ariko igisubizo kirambywe ni ukuguma mu rugo.”

Ronaldo aherutse kubwira Minisitiri Spadaforo wamushinje kwica amabwiriza ya Covid-19 ati “Nta bwiriza na rimwe nigeze nica.Ibyo bavuga byose n’ibinyoma.

Navuganye n’ikipe yanjye kandi dufite inshingano yo gukora ibintu byiza.Ibyakozwe byose twabiherewe uruhushya.”

Kuwa 13 Ukwakira 2020 nibwo Cristiano Ronaldo yasanganwe Covid-19 ari mu ikipe y’igihugu ya Portugal ariko kugeza na nubu ntabwo iyi virus ya Corona iramushira mu mubiri.

Ikinyamakuru cyo muri Portugal Correio de Manha cyavuze ko ibisubizo bishya bya Cristiano Ronaldo byaje kuwa Kabiri nabyo byagaragaje ko akirwaye Covid-19.

Uyu n’umunsi wa 13 Ronaldo ari mu kato bivuze ko ibisubizo bizatuma atagaragara mu mukino wa Champions League Juve izakiramo Barcelona kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.