Print

Shaddyboo yasangiye iwe murugo n’abana 35 bo mu muhanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 October 2020 Yasuwe: 5352

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bibera iwe aho atuye Nyarutarama.

Ni igikorwa asanzwe akora buri mwaka aho asangira n’abatishoboye, abababaye agasangira nabo mu rwego rwo gushimira Imana ko ibyo yamuhawe na we yafashaje abandi.

Akunda kubikora ku isabukuru ye y’amavuko ndetse n’iminsi mikuru y’idini ya Islam.

Ku munsi w’ejo rero akaba yarasangiye n’abana baba ku muhanda mu mujyi wa Kigali (Biryogo) bagera kuri 35, barasangiye barasabana nyuma yo kurya bacinye n’akadiho.

Shaddyboo yaherukaga gusangira n’aba bana mu 2019 ubwo habaga umunsi mukuru wa Eid Al Fitr.

Muri Mata uyu mwaka, Shaddyboo yasangiye n’abaturanyi be bagizweho ingaruka n’ingamba zo guhashya Coronavirus, hari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.