Print

Abantu 18 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 7 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2020 Yasuwe: 919

Abasanzwemo Coronavirus uyu munsi babonetse I Kigali:4, Burera:1, Muhanga:1, Musanze:1.Umubare w’abamaze gukira bose hamwe ni 4,848.Abakirwaye ni 191 mu gihe abamaze gupfa bose ari 34.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Indwara z’ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Fauci, yatangaje ko nibura mu Ukuboza 2020 aribwo bazamenya niba urukingo rwa Coronavirus bafite ruzatanga umusaruro cyangwa ntawo.

Fauci yavuze ko ruramutse rutanze umusaruro, kurukwirakwiza mu baturage byatangira nibura mu 2021.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump atangaje ko urukingo ruri hafi kuboneka rugahabwa abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri iki Cyumweru, Fauci yagize ati “Tuzamenya ko urukingo rumeze neza kandi rukora mu mpera za Ugushyingo cyangwa mu ntangiriro za Ukuboza.”

Yakomeje agira ati “Uvuze ku byo gukingira abaturage ku buryo uhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo, ibyo byo ntabwo bishoboka mbere cy’igihembwe cya mbere cyangwa icya kabiri cy’undi mwaka.”

Urukingo niwo muti ushoboka ngo uhagarike icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga miliyoni 1.1 ku Isi, mu gihe miliyoni zisaga 42 zimaze kucyandura. Muri Amerika, abarenga ibihumbi 220 nibo bamaze gupfa.