Print

Poland: Abashyigikiye gukuramo inda bafunze imihanda bamagana icyemezo cy’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2020 Yasuwe: 527

Abantu babarirwa mu bihumbi bafunze imihanda mu bice bitandukanye bya Pologne (Poland) ku munsi wa gatanu wikurikiranya w’imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rusa nkaho rwaciye burundu gukuramo inda.

Mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw), abigaragambya bafunze amasangano y’ingenzi y’imihanda, bahagarika imodoka n’ibinyabiziga bitwara abantu bizwi nka ’trams’ mu gihe kigera hafi ku isaha.

Bamwe mu bigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo nka "Iyaba byashobokaga ngo nkuremo inda ntwite ya leta yanjye".

Iyi myigaragambyo ifatwa nk’ikintu kidasanzwe muri iki gihugu aho abarenga 92% bya miliyoni 37 zigituye ari abanyagatolika.

Ikurikiye icyemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga rwa Pologne kivuga ko gukuramo inda, niyo byaba ari mu gihe umwana ukiri mu nda agaragaza ko afite inenge zishobora kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga, bitewe n’amategeko.

Ibi bivuze ko ubu ahantu honyine gukuramo inda byemewe ari mu gihe habayeho gufatwa ku ngufu cyangwa kubyarana hagati y’abafitanye isano mu muryango, cyangwa mu gihe cyo kugira ngo barokore ubuzima bw’umubyeyi.

Ejo ku wa mbere, habayeho gufunga imihanda mu mijyi igera hafi kuri 50 mu gihugu.

Ku munsi wabanje wo ku cyumweru, abigaragambya bateje akajagari mu misa ndetse bandika ku nkuta za kiliziya z’i Varsovie.

Gukuramo inda ni ikibazo kitavugwaho rumwe mu buryo bukomeye muri Pologne.

Ikusanyabitekerezo ryo mu mwaka wa 2014 ryakozwe n’ikigo CBOS cy’ubushakashatsi ryasanze ko 65% by’abanya-Pologne babajijwe badashyigikiye gukuramo inda, 27% babishyigikiye naho 8% batarabifataho icyemezo.

Ariko, mu myaka ishize amakusanyabitekerezo yasanze ko hari ubwiganze bw’abadashyigikiye uku gukaza amategeko ajyanye no gukuramo inda.

Imibare ya leta igaragaza ko buri mwaka muri Pologne hakurwamo inda zirenga gato 1,000 mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ariko imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ivuga ko imibare yo gukuramo inda bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bikorerwa hanze y’igihugu ishobora kuba iri hagati y’inda 80,000 na 120,000 ku mwaka.

Imyigaragambyo yanabereye hanze ya ambasade ya Pologne i London mu Bwongereza n’i Kyiv muri Ukraine.

BBC