Print

Mikel Arteta yatangaje impamvu Arsenal ikomeje gutsindwa umusubirizo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2020 Yasuwe: 3038

Arteta yavuze ko impamvu yatsinzwe na Leicester City ari uko abakinnyi be bari bananiwe ndetse ngo ari nayo mpamvu nyamukuru yihishe inyuma yo kuba batakibasha gutsinda ibitego.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona,imaze imikino 2 yikurikiranya idatsinda muri Premier League ndetse itinjiza igitego.

Kuva Arsenal yatwara igikombe cya Community Shield,Kuwa 29 Kanama 2020,imaze gukina imikino 9 ariyo mpamvu Mikel Arteta avuga ko ikipe ye inaniwe.

Amaze gutsindwa na Leicester City igitego 1-0 ku cyumweru,yagize ati “Ndakeka umunaniro ariyo mpamvu yabiteye.Ntabwo twari dutyaye mu mukino.Ntabwo twari dufite intego.David Luiz yadtanze imipira myiza ariko nabo bugariye neza.

Bari bafite gahunda mu mikinire,kuko byari bigoye kubinjiza igitego.Twabonye amahirwe amwe yakozwe na Bellerin ariko ntabwo twayabyaje umusaruro.Tugiye kwikosora.”

Arsenal iri ku rwego rwo hasi muri iyi minsi,izakira Dundalk kuri Emirates Stadium muri Europa League kuwa Kane hanyuma ku cyumweru ikine na Manchester United muri Premier League.