Print

Rusizi: Umugabo yafashwe ari gucukura imva ngo agurishe imbaho n’umucanga byayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2020 Yasuwe: 1612

Nkuko amakuru dukesha Ikinyamakuru UMUSEKE abitangaza,uwo mugabo yitwa Jean Baptiste afite 27, akaba yafashwe amaze gukuraho imbaho n’umucanga.

Yabwiye abaturage ko yabikoze abisabwe n’ushinzwe kurinda iryo rimbi, wari wamwemereye ko ari bumugurire ka cyayi.

Urinda irimbi we avuga ko yari afite umugambi wo kuzagurisha ziriya mbaho ndetse n’umucanga kuko yari yaramaze kubibonera isoko.

Ku ngorofani bari kumuha Frw 2000.

Ati: “Nabikoze kuko ushinzwe kurinda irimbi yabinsabye anyemerera ko ari bumpe akantu, yari bumpe ka cyayi.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze aho byabereye avuga ko abaturage bahisemo kujyana uwo mugabo kwa Mudugudu kugira ngo bamurinde ko yakubitwa.

Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko iyi ari inshuro ya kabiri umuturage we acukuye irimbi kuko mu bihe byashize hari abandi bigeze gutaburura umurambo bawukura mu isanduku barayijyana.

Uwo mugabo uvugwaho gucukura imva yajyanywe kuri station ya RIB ku Murenge wa Kamembe.