Print

Umuryango wa Paul Rusesabagina watanze ikirego mu rukiko rw’Africa y’Iburasirazuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2020 Yasuwe: 1765

Mu cyumweru gishize, urukiko mu mujyi wa Kigali rwongereye indi minsi 30 ku gifungo cy’agateganyo cyakatiwe Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba.

Uko Rusesabagina yatawe muri yombi akagezwa mu Rwanda ntibivugwaho rumwe n’abagize umuryango we, amakuru y’uko yafashwe akagezwa mu Rwanda ntaratangazwa na we cyangwa leta mu buryo burambuye.

Uruhande rw’umuryango we ruvuga ko rwasabye urukiko rw’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EACJ) "gutegeka abategetsi b’u Rwanda kumurekura ako kanya" no "guhagarika burundu kumukurikirana mu Rwanda".

Uru rukiko rwashinzwe mu 1999 rushobora kugezwaho ibirego n’abantu bo muri aka karere, rukunze kuregerwa imanza zaciwe imbere mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Ntibizwi neza niba uru rukiko rukorera i Arusha ruzaburanisha uru rubanza, mu gihe rutararangira mu Rwanda.

Rusesabagina yamenyekanye ku isi kubera filimi "Hotel Rwanda" ishingiye ku nkuru - itavugwaho rumwe - y’uko yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines i Kigali mu gihe cya Jenoside ariko bamwe mu bari bayirimo barabihakanye bivuye inyuma ahubwo bamushinja kubacuza nibyo bari bafite.

Mu itangazo ryasohowe n’abo ku ruhande rwe, umwe mu banyamategeko be Philippe Larochelle avuga ko uburyo u Rwanda rwafashe Rusesabagina "binyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu rwemeye kubahiriza rwinjira muri uwo muryango w’ibihugu."

Ati: "Umuryango wa EAC uriho kugira ngo ibihugu biwugize ntibyemererwe gukora ibyo, urukiko rwa EACJ rutanga umwanya wo kugira ngo u Rwanda rube rwabazwa ibyo".

Ubwo yerekanwaga nyuma yo gufatwa, abayobozi mu Rwanda bavuze ko Bwana Rusesabagina "yafashwe ku bufatanye n’amahanga".

Mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko urebye Rusesabagina ari "we wanizanye."

Yagize ati: "…Kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano, nta cyaha cyigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe".

Aregwa ibyaha bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019, byiciwemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

Rusesabagina ubu afungiye muri gereza ya Kigali i Mageragere aho ategereje urubanza mu mizi.

BBC