Print

Amafoto yaciye ibintu:Ifoto ya Bruce Melodie ari kumwe n’abana be yazamuye amarangamutima ya benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 October 2020 Yasuwe: 17560

Mu bitekerezo batanze kuri iyi foto abenshi bagiye bamubaza impamvu atajya yifotozanya na Mama w’aba bana,ndetse abandi bahuriza no kuba yaribyaye kuko ngo yabyaye abana basa nawe cyane,hari n’abavuze ko ari umubyeyi mwiza bitewe nuko akunda kugaragaza ko yita ku bana be.

REBA HASI BIMWE MU BITEKEREZO ABANTU BATANDUKANYE BATANZE KURI IYI FOTO:






Gusa nubwo Bruce Melodie yashyize hanze aya mafoto ari kumwe n’abana be babiri yabyaranye n’umugore babana ariko batasezeranye mu buryo bw’amategeko,hakaba hamaze iminsi inkubiri y’umubano udasanzwe uyu muhanzi afitanye na Miss Igisabo bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo.

Ifoto Bruce Melodie yashyize hanze ari kumwe n’abana be

Ndetse Miss Honorine akaba aherutse gushyira hanze ifoto ye,umuhanzi Bruce Melodie yateye ivi ndetse ameze nk’umuntu uri kumusaba ko yazamubera umugore ndetse arenzaho n’amagambo agira ati: « I said Yes »,bivuze ngo ’ Navuze YEGO’.

Iyi Foto kandi ya Bruce Melodie yatereye Ivi Miss Igisabo ikaba ikomeje gucicikana ku mbuga bnkoranyambaga zo mu Rwanda,ndetse abenshi bemeza ko Bruce Melodie yambitse impeta Miss Igisabo kandi nyamara afite n’undi mugore babana ndetse bamaze kubyarana abana babiri.Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko iyi Foto atari ibintu bya nyabyo kuko ngo bari bari gufata ifoto yo gukoreshwa mu kwamamaza Telefone z’ikigo cya hano mu Rwanda gicuruza Telefone zigezweho.

Gusa nubwo ibigaragara kuri iyi Foto atari ibyanyabyo,n’ubusanzwe aba bombi bafitanye undi mubano wihariye,kuko bamwe mu bafana ba Miss Honorine (Igisabo) baherutse kumubaza niba yaba akundana na Bruce Melodie maze nawe abasubiza agira ati : “Niko byahoze,Si Iby’ubu". Bigaragara ko uyu mukobwa asanzwe ari mu rukundo na Bruce Melodie kandi hashize igihe aba bombi bakundana.

Nyuma kandi amafoto ya Bruce Melodie ari kumwe na Honorine akaba yarasibwe kuri account ya instagram ya Miss Igisabo (Miss Honorine),bikaba byari mu rwego rwo gucogoza inkubiri y’ibibazo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamubazaga.

Miss Igisabo ashyira hanze ayo mafoto ye na Bruce Melodie yagize ati: “Some vitamins😉? Huh… It is only the beginning💯. Umwami ni Icyamamare @brucemelodie ❤️”,tugenekereje amwe mu magambo yavuzemo y’icyongereza aragira ati "Zimwe muri Vitamine,Huh....Ni Intangiriro.....".

Nyuma y’ibi Miss Igisabo yari yatangaje, Bruce Melodie nawe nyuma yifashishije post Miss Igisabo yari amaze gushyira hanze maze nawe ayisangiza abamukurikira ndetse ayiherekesha akarango k’umutima (😍),ibintu byaje bikuraho urujijo Miss Igisabo yari ateje mu bakunzi be n’aba Bruce Melodie.

Bruce Melodie akaba ubusanzwe afite umugore babana batasezeranye mu buryo bw’amategeko,bakaba bamaze kubyarana abana Babiri ndetse akaba yarigeze no kuvugwaho kubyarana umwana n’umukobwa uzwi ku izina rya AGASARO Diane,gusa nyuma uyu muhanzi yaje kubihakana ko uwo mwana atari uwe uyu mukobwa ko yamubeshyeraga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi kwa Nzeri,2019 aho yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.