Print

APR FC yirukanye Ishimwe Kevin kubera gutuka umutoza we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2020 Yasuwe: 3378

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu Tariki 28 Ukwakira, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi.

Kevin w’imyaka 25, akaba yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Amakuru avuga ko Ishimwe Kevin yirukanywe mu mwiherero wa APR FC azira kutishimira ko umutoza we Adil yasifuye ko yaraririye mu myitozo bakoze kuwa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020.

Nyuma yo kubwira umutoza we nabi, Kevin akaba yahise avanwa muri bagenzi be, ndetse akaba yaraye iwe mu rugo, mu gihe atahabwa imbabazi n’ubuyobozi bwa APR FC, akaba ashobora no guhita asezererwa muri iyi kipe amazemo umwaka umwe gusa.

Uyu mukinnyibiravugwa ko yanze gusaba imbabazi, bikaba bishobora kuza kumuviramo kwirukanwa burundu.

Abandi bakinnyi 2 barihanangirijwe bwa nyuma ko bongeye gukora amakosa bazahita birukanwa, bo bakaba barasabye imbabazi.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro Tariki 05 Kanama 2019.

Yageze muri As Kigali FC yajemo avuye muri Pepiniere FC yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports FC.

Kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo aho uyu munsi iri bukore kabiri, mu gitondo saa tatu na nimugoroba saa cyenda. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse n’abari barwaye bose bakaba baragutse batagiye imyitozo, nta mvune n’imwe iri mu ikipe.