Print

Ingabire Marie Immaculee yumijwe n’imyambarire y’abanyarwandakazi muri Miss Africa Calabar[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2020 Yasuwe: 18306

Ingabire Marie Immaculée, yakomoje ku bakobwa biyerekanye mu mwambaro wa ’bikini’ muri Miss Africa Calabar, ashimangira ko ubwiza bw’umwari budakwiye gushingira mu kwiyambika ubusa.

Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 nibwo habaye gutoranya abakobwa batanu bagomba gukurwamo umwe uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar izabera muri Nigeria mu mpera z’uyu mwaka.

Ingabire Marie Immaculée na we uri mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Mutesi, yavuze ko uburyo abakobwa bari bambayemo ntaho bitandukaniye n’ubusa buri buri. Yagize ati “Ubusa ni ubusa nyine kandi ubwiza ntibureberwa mu busa.”

Umunya-Kenya, Irene Ng’endo Mukii niwe ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ndetse akaba yari muri aya majonjora,akaba yarageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020,ndetse atemberezwa muri Parike y’Akagera.

Mu mwaka wa 2016,Akiwacu Colombe niwe Munyarwandakazi wa mbere wigaragaje mu mwambaro wa Bikini mu marushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Supranational yabereye mugihugu cya Pologne.

REBA AMWE MU MAFOTO Y’ABA BAKOBWA:




Comments

2 November 2020

Ubuse aba Miss nakakazi mubamwatumye aha???umwanyamumara mumara mutegura nibiriya mubamutegura.ndabanenze pe!!!!!


Fernandel 2 November 2020

Twitonde. Twajwemo. Abana bacu barugarijwe. Ubu se koko umukobwa wirwa wanitse ubusa ku karubanda azavamo umubyeyi urerera u Rwanda? Mba nica Rwubusisi!! Ariko se nta nuwabarenganya. Ababitegura (bo baba bishakira amafaranga, bacuruza abana bacu), ababirebera ntibakome ahubwo bakabiha umugisha (Abitwa ko bashinzwe umuco. Bahembwa ay’iki?)
Umunsi uzabona umuntu urata ubusa bwe, uzamenye ko mu mutwe no mu mutima nta kirimo. Ngo Nyampinga!!1
Babyeyi, bariya bana muzababazwa. Just wait.


1 November 2020

Biteye agahinda gasaze,mbuze uko mbyita pe


30 October 2020

Oya byo biriya ni ubusa rwose


jackson bashana 30 October 2020

Ariko kweri niba batiyubashy imbere yababyey nibagera hanze bizagenda guta umuco nuwambere ibindi ubundi


29 October 2020

Ubuse ko ko harya ngo ni amafaranga baba bashaka ngo nibatsinda??
Ahaaaaa nugusebya abiwabo da!!


Anaclet Musoni 29 October 2020

Nange ibi uko mbibona ntibyagakwiye kumwana w’umunyarwanda kazi basi byarutwa ayo marushanwa ntiyitabirwe n’abanyarwanda Nazi!. Murakoze