Print

Congo:Umwofisiye mukuru wa FARDC ari guhigwa bukware nyuma yo kuburirwa irengero atwaye akayabo k’amamiliyoni y’amanyarwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2020 Yasuwe: 2746

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare za RDC avuga ko uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro witwa Sukumi Willy, yabuze kuva ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira.

Major Sukumi yari Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu mutwe wa 2103 w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF zo muri Uganda, mu gace ka Béni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amafaranga uyu mu-Ofisiye yatorokanye ni ayari agenewe guhemba abasirikare babarirwa muri 900 bari mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba za ADF muri kariya gace nk’imishahara, akaba yarayatwaye avuye kuyabikuza kuri Banki.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye dukesha iyi nkuru, ivuga ko abayihaye amakuru bavuze ko incoreke n’abari abarinzi batatu b’uriya musirikare bamaze gutabwa muri yombi, kugira ngo batange amakuru y’aho ashobora kuba aherereye.

Ibura ry’uriya musirikare ryarakaje cyane abasirikare bakorera ahitwa Mbau-Kamango muri Beni, ku buryo mu ijoro ryakeye bakoze igisa n’imyigaragambyo barasa amasasu menshi mu kirere.