Print

Abantu ntibemeranywa n’umupfumu Rutangarwamaboko waragije abazimu b’u Rwanda Musenyeri Antoine Kambanda wagizwe Cardinal

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2020 Yasuwe: 2472

Ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Umupfumu Rutangarwamaboko [usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza] ari mu bagaragaje ibyishimo n’ubwo imvugo yakoresheje hari abayifashe nko kuzana imyemerere igendeye kuri Ryangombe kandi abantu baramenye Ubukristu.

Ku rukuta rwa Twitter yagize ati “Nkundakozera iz’u Rwanda ntiziburira no mu bizanano ntiruzima dore n’ubu kuva rwabaho rubonye karidinali wa mbere mu Mateka yarwo,Igituma u #Rwanda rutazima ntikikazimizwe ngo kirenzwe ingohe kd mbibutse ko Musenyeri cg Karidinali batazarurutira #ImandwaNkuru Mbandoga Umwami !”

Yakomeje agira ati “Imandwa ntitugira ubwiko,Ishyuka Mwenimana @KambandaAntoine ,Imana y’iRda n’AbazimuBacuBatazima baguhunde Umutima w’iRwanda utaguhuza icyuho twatewe n’Amateka y’icinyizamuco&Ihonyantekerezo twagiriwe no kugeza n’Ubu. Dutsinde RekaIbyawe ufate Ibyanjye KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO !”

Ubutumwa bwa Rutangarwamaboko ntibwakiriwe kimwe dore ko hari abavuze ko azanyemo ibintu byo gutekerekera kandi abakristu bo mu Rwanda basigaye babiziririza.

Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Simon Pierre Habiyaremye wagize ati “Ese ko mbona muvanga kwiyambaza no kwirahira abazimu kd imigenzo ya gipagani tutakiyikurikira ibyo byaba ari iki ? Karidinali ahagarikiwe n’Imana data isumba byose si abazimu bamuri inyuma. “

Yakomeje agira ati “Twamenye Imana ntituri kwa Ryangombe n’ibindi bibi nk’ibyo byose bijyanye.”

Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.