Print

Perezida Museveni na Bobi Wine bagiye guhurira mu biganiro mpaka

Yanditwe na: Martin Munezero 30 October 2020 Yasuwe: 2420

Ni ibyatangajwe ejo ku wa Kane n’Inama Mpuzamatorero ya Uganda (IRCU) isanzwe itegura ibiganiro mpaka by’abakandida ba Perezida muri kiriya gihugu, bigatambuka kuri Televiziyo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri IRCU, Sharon Akidi, yavuze ko biriya biganiro mpaka bizatambutswa imbonankubone mu bitangazamakuru byo muri Uganda.

Uyu mugore yavuze ko bari kuganira n’Ishyirahamwe ry’Abafite Ibitangazamakuru ku bijyanye n’uko biriya biganiro mpaka bizatambutswa, ndetse n’aho bizabera kugira ngo hazubahirizwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona.

Sharon Akidi yavuze ko Ikiganiro mpaka cya mbere cy’aba bakandida ba Perezida ba Uganda kizaba mu Ukuboza uyu mwaka, icya kabiri kikazaba muri Mutarama mu mwaka utaha.

Ni ibiganiro mpaka bizategurwa na IRCU, ku bufatanye n’Ihuriro ry’Inararibonye za Uganda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazabimenyeshwa.

IRCU ivuga ko ikiri mu biganiro n’abagiraneza batandukanye kugira ngo bazatange amafaranga azakoreshwa mu biganiro mpaka by’abahatanira kuyobora Uganda, mu matora y’abayobozi b’uturere ndetse n’ayab’Amakomini.

Inama Mpuzamatorero ya Uganda ivuga ko yateguye biriya biganiro mpaka mu rwego rwo guteza imbere ubworoherane, kugabanya amakimbirane ashingiye ku mashyaka, guteza imbere ibiganiro bishingiye ku bibazo (byugarije Abagande), kongera amajwi y’abaturage ndetse no kubaza abakandida ibyo basezeranyije abaturage.