Print

Perezida wa Rayon Sports yijeje abakunzi bayo gushyira akadomo ku bibazo biyibamo akabahundagazaho ibyishimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2020 Yasuwe: 2700

Uwayezu Jean Fidele yabwiye abafana ba Rayon Sports ko ibihe by’agahinda n’ibibazo birangiye ubu agiye kubazanira ibyishimo ndetse agaha iyi kipe indangagaciro

Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, amateka y’ibyishimo n’indangagaciro ziranga aba-Rayon aratangiye.”

Uyu muyobozi wavuze ko yafanye iyi kipe kuva akiri umwana, yatowe ku wa 24 Ukwakira, akazamara imyaka ine ku buyobozi we na komite ye.

Mu ihererekanyabubasha Murenzi Abdallah wari uyoboye komite icyuye igihe yavuze ko uretse gushyiraho amategeko shingiro na Komite nshya ya Rayon Sports, bakemuye ibibazo by’ibirarane by’uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu abakinnyi batari barabonye, hasigara kimwe, mu gihe hari ibitarakemuwe birimo iby’amafaranga abakinnyi basigawemo ubwo bagurwaga.

Yavuze ko Fan Club 45 zari zaracitsemo ibice, zongeye guhuzwa kimwe n’abavuga rikumvikana muri Rayon Sports ndetse na bo batanga inkunga yabo, kugira ngo ubuzima bwa Rayon Sports bukomeze.

M urenzi yavuze ko bakemuye ikibazo cya Kimenyi Yves mu gihe hasigaye icya Kirasa Alain, Irambona Eric na Cassa Mbungo André baberewemo umwenda.

Hari n’umwenda uberewemo Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, RRA, Murenzi yavuze ko ukwiye gukurikiranwa ukava mu nzira.

Ku bijyanye no kubaka ikipe, Rayon Sports yaguze Niyigena Clément na Bashunga Abouba wahawe igice cy’amafaranga, itizwa Sugira Ernest wahawe igice na Jean Vital Ourega utarasinya amasezerano, mu gihe yo yatije abakinnyi babiri Nsengiyumva Emmanuel na Nihoreho Arsène.

Issa Bigirimana ni we mukinnyi wagurishijwe nyuma yo kubona ikipe muri Zambia, kandi amasezerano ye muri Rayon Sports akaba yarabimwemereraga.

Mu bindi, Komite nshya ya Rayon Sports yabwiwe ko kuri ubu ifite ibiro byo gukoreramo, inzu izabamo abakinnyi mu mwiherero ndetse hamaze kuboneka ibikombe bitanu mu bisaga 15 ikipe yatwaye.

Mu bindi, Komite nshya ya Rayon Sports yabwiwe ko kuri ubu ifite ibiro byo gukoreramo, inzu izabamo abakinnyi mu mwiherero ndetse hamaze kuboneka ibikombe bitanu mu bisaga 15 ikipe yatwaye.

Ku bijyanye n’abaterankunga, Komite y’inzibacyuho yavuze ko hari aho yari igeze ibiganiro n’uruganda rwa SKOL nk’umuterankunga, mu gihe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Radiant na Airtel biteguye gukomeza umubano na Rayon Sports.

Source: IGIHE