Print

Nyuma yuko abanje kunengwa yitwa ikigwari, Darnella Frazier umukobwa muto wafashe amashusho y’urupfu rwa George Floyd agiye guhembwa

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2020 Yasuwe: 5405

Amashusho agaragaza George Floyd ubwo yafatwaga n’abapolisi bo mu mujyi wa Mineapolis muri leta ya Minesota muri Gicurasi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga atuma abantu benshi bahita birara mu mihanda batangira imyigaragambyo ikomeye yamaganaga ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi ku isi.

Uyu mugabo w’umwirabura George Folyd yapfuye nyuma yo kubura umwuka ubwo umwe mu bapolisi bamufataga yamutsikamiraga ku ijosi mu gihe kirenga iminota umunani yose.

Suzanne Nossel uhagarariye uyu muryango kuri uyu wa kabiri yavuze ko uyu mukobwa muto ibyo yakoze byahinduye amateka ndetse binahagarika ihohoterwa ryakorerwaga abirabura rikozwe n’abapolisi. Yagize ati: ”Nta kindi akoresheje uretse telefoni ye n’umurava yari afite, Darnella yahinduye inzira y’amateka y’iki gihugu.”

Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated The Press, Suzanne Nossel yavuze ko uyu mukobwa abantu bakundaga kumushinja ko ibi yabikoze ku bwo gukurikira amafaranga cyangwa se gushaka ubwamamare.

Iki gihembo kizatangwa Kuwa 8 Ukuboza uyu mwaka, uyu mukobwa akazagisangira na Marie Yovanovitch wahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ukraine.

Umuhango wo gutanga iki gihembo wari uteganijwe kuba Kuwa 19 Gicurasi [iminsi itandatu mbere y’urupfu rwa George Floyd] ariko uza kwegezwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu bandi bazahabwa iki gihembo harimo nk’umwanditsi n’umunyamuziki Patti Smith n’umushinwa Xu Zhiyong.