Print

ShaddyBoo yerekanye umukunzi we mushya[IFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2020 Yasuwe: 19803

Shaddyboo yashyize hanze iyi foto nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho ye ari kumwe n’uyu musore bivugwa ko bari mu rukundo. Aya mashusho Shaddyboo yayanyujije muri story ya instagram ye.

Uyu musore utabashije kumenyekana neza,gusa amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO,avuga ko atuye i Dubai ndetse ngo akaba akomoka mu muryango ufite agafaranga gatubutse,aha ngo akaba yari yaje i Kigali gusura uyu mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo,ndetse bakaba bagenda bagirana ibihe byiza,bikaba byari biteganyijwe ko ari busubire i Dubai kuri uyu wagatandatu tariki 31 Ukwakira.

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo kumbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

ShaddyBoo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi,ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mukarere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.

Iyi niyo foto Shaddyboo yashyize kuri instagram ye